Mu mutwe w'umukinnyi wa Olempike
Ufite indoto zo kujya mu mikino ya Olempike?
Kora iri suzuma ry'amasegonda 60 urebe niba ufite ibisabwa kugira ngo utsindire umudari wa zahabu, hatitawe ku bushobozi bwawe bw'imikino.
Ufite imyaka ingahe?

Uhutiraho cyangwa uritonda?
Ibivugwa n'abahanga
Ibivugwa n'abahanga: Niba witonda kandi ukagenzura cyane ufite amahirwe yo guhirwa mu nzego nyinshi z'ubuzima, zirimo n'imikino. Niba utabikora, ni ngombwa gutangira.

Umuhate 110% cyangwa ntushyiramo ingufu?
Ibivugwa n'abahanga
Ibivugwa n'abahanga: Kwiha intego yo hejuru bishobora gufasha umukinnyi ku rwego rwo hejuru, ariko na none ni ngombwa kutiha intego zirenze ubushobozi bwawe.

Gukomeza cyangwa kunanirwa iyo ibintu bikomeye?
Ibivugwa n'abahanga
Icyo abahanga bavuga: Uhagaze ku murongo ugiye gutangira kwiruka metero 100, abantu babarirwa mu ma miliyoni bari kwitegereza buri ntambwe utera. Ese byakorohera? Ni byiza kwitwara neza iyo uri ku gitutu.

Ese uri icyamamare cyangwa ni ibisanzwe gusa?
Ibivugwa n'abahanga
Icyo abahanga bavuga: N'ubwo wenda atari ikintu cyiza cyane, ariko kwikunda bishobora gufasha abakinnyi kugera kure. Ariko si abakinnyi bose bakora ibyo kandi wibuke ko nta muntu ukunda umuntu wirata.

Uhatana mu marushanwa cyangwa wikundira ibyoroshye?
Ibivugwa n'abahanga
Icyo abahanga bavuga: Ntuzashobora kuba umukinnyi wa Olempike niba udashaka guhiganwa n'abahanga ngo ubarushe. Kugira umurava w'amarushanwa bituma ukora neza.

Ujya utegura ibirori cyangwa utegereza guhabwa ubutumire?
Ibivugwa n'abahanga
Icyo abahanga bavuga: Ibintu byiza buri gihe ntibiza ku bantu bategereza. Koresha amahirwe ukiyafite niba ushaka gutsinda.

Ukora ikintu kubera urukundo rw'umukino cyangwa indonke ubona?
Ibivugwa n'abahanga
Icyo abahanga bavuga: Uterwa imbaraga gute? Ibi buri gihe biba biri ku byapa bitanga akazi, bihari kubera impamvu-Guterwa umuhate cyane ni kimwe mu bintu byatuma ugera ku ntsinzi.

Wikorera ibikoroheye cyangwa ibiteye ubwoba?
Ibivugwa n'abahanga
Icyo abahanga bavuga: Uwo muhanganye wa mbere ni indorerwamu. Niba ushishikajwe no kwivugurura mu mikinire yawe, amahirwe ni menshi ko ubigeraho.

Kwitera akanyabugabo cyangwa kutiyizera?
Ibivugwa n'abahanga
Icyo abahanga bavuga: Kwigirira icyizere ni ngombwa mu gutsinda mu mikino---Uzabaze Usain Bolt. Ariko ibi bishobora guhinduka ndetse na Usain ajya agira ibihe bimugora mu cyizere cye.

Uhora ku ntego cyangwa uribagirwa?
Ibivugwa n'abahanga
Icyo abahanga bavuga: Uracyari kumwe natwe? Waba wageze ku ntego utarangaye? Ubwonko bushobora kwita ku bintu bicye icyarimwe. Ubwo rero kwita ku cy'ingenzi cyane ni ngombwa.

Urifasha cyangwa ukenera ubufasha bw'abandii?
Ibivugwa n'abahanga
Icyo abahanga bavuga: Nta muntu wigira wenyine. Ukeneye ubufasha? Busabe bagenzi bawe, umuryango, inshuti, abo mukinana, umutoza- bose bashobora kukongerera imbaraga.

Ugendera ku ntego cyangwa utegereza ikibaye?
Ibivugwa n'abahanga
Icyo abahanga bavuga: Uko ugera ku ntego zawe, wigirira icyizere mu bushobozi bwawe, maze mu kanya nk'ako guhumbya, ukagera ku birenze ibyo warotaga.

Ukora imyitozo y'umubiri ku ruhe rugero?
Aho uhagaze ni:





Imbaraga zawe ni , , na .
Ariko ushobora kwivugurura , , na .

Uburyo bwakoreshejwe
Iri suzuma ryatunganyijwe ku bufatanye na Dr David Fletcher, umuhanga mu bumenyi bw'imiterere y'abantu mu mikino muri Kaminuza ya Loughborough. Ibibazo byateguwe mu rwego rwo kugaragaza ibintu bikenewe kugira ngo ugere ku rwego rwo hejuru rw'amarushanwa mu mikino.