Mali yafunze ibiro bya Randgold kubera imisoro

Ikirombe cy'amabuye y'agaciro
Abategetsi bo muri Mali bafunze ibiro biri mu murwa mukuru Bamako by'ikigo Randgold Resources gicukura amabuye y'agaciro muri icyo gihugu kubera ibirarane by'imisoro.
Leta ya Mali iravuga ko Randgold iyirimo amadolari hafi miliyoni 80 y'imisoro.
Icyo kigo - gicukura amabuye y'agaciro muri icyo gihugu - ntacyo cyari cyavuga ko kuri icyo cyemezo.
Mu gihe cyashize Randgold yavuze ko ibirombe byayo byinjiriza Mali amafaranga agera hagati ya 7 na 11 ku ijana ku mafaranga yose icyo gihugu kinjiza buri mwaka.
Mali ni gihugu cya gatatu muri Afurika gifite zahabu nyinshi.