Polisi iraravuga ko ikamyo yiroshye mu isoko mu Budage

Ikamyo yakoze igitero yari ifite nimero zo muri Polonye

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Ikamyo yakoze igitero yari ifite nimero zo muri Polonye

Polisi mu Budage iravuga ko abantu icyenda bapfuye abandi benshi bagakomereka igihe ikamyo yirohaga mu isoko ricuruza ibijyanye na Noheli i Berlin mu mujyi rwagati.

Polisi ivuga ko ikeka ko byakozwe bigambiriwe. Amashusho yafatiwe ahaberey ibyo arerekana utuzu twarimo ibicuruzwa tugwa hasi naho abantu baryamye hasi bakomeretse.

Umuntu ukekwa gukora ibi yatawe muri yombi hafi aho, mu gihe polisi ivuga ko uwo isobanura nk'umugenzi wari mu modoka bamusanze yapfuye.

Iri soko riri ahitwa Breitscheidplat hafi y'urwibutso rwa kiriziya rwa Kaiser Wilhelm ku muhanda wa Kurfuerstendamm.

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu,

Isoko ryabereyemo ibi riri hanze y'urwibutso rwa Kiliziya ya Kaiser Wilhelm (Ifito yo mu kwa 11)

Steffen Seibert , umuvugizi wa Minisitiri w'Intebe w'Ubudage, Angela Merkel, yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga ko Madamu Merkel yavuganye na minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu n'umuyobozi w'umujyi wa Berlin.

Yagize ati:

"Turi kunamira kandi twizera ko abandi benshi bakomeretse babona ubufasha."