Hashize imyaka 500 abanyagatolika bacitsemo ibice

Martin Luther Uwufise ububasha kw’isanamu WITTENBERG STADTKIRCHE
Image caption Martin Luther yatangije amahinduka yabyaye amadini y'abaporoso hashize imyaka 500.

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika n'abo mu madini agendera ku mahame y'ukwemera ya Martin Luther basabye imbabazi kubera ibikorwa by'urugomo byabaye igihe habaga impinduramatwara yatumye Kiliziya Gatolika icikamo ibice.

Uko gucikamo ibice kwavuyemo amadini y'abaporoso mu kinyejana cya cumi na gatandatu.

Aya mahinduka yateye imidugararo mu Burayi anatera intambara n'itotezwa.

Image caption Umuryango wa Kiliziya ya Wittenberg Schlosskirche, aho Luther yatangirije amahame ye.

Mu kwizihiza isabukuru y'imyaka magana atanu ishize bibaye, abayobozi b'ayo madini mu itangazo ryabo bavuze ko mu gihe ntawe ushobora guhindura amateka, ingaruka zayo ku bantu muri kino gihe zagombye gutuma bashobora kubonera umuti ibibazo bibatandukanya.

Misa idasanzwe yo kwibuka imyaka magana atanu ishize ibyo bibaye irabera mu mujyi wa Wittenberg mu Budage aho byatangiriye.

Image caption Cardinal Nichols (ibumoso) na musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby, baravuga ko umubano hagati ya Kiliziya gatolika n'abaporoso ugenda uba mwiza.

Ukunenga Kiliziya Gatolika byakozwe n'umuhanga mu iyobokamana, umudage Martin Luther, byahinduye isura y'ukwemera kw'abakirisitu.