Mu Rwanda bakomeje gufunga insengero situjuje ibyangombwa

Urusengero Bethlehem Church, rumwe mu zafunzwe
Insiguro y'isanamu,

Insengero zifungwa zihorwa guteza akajagari

Nubwo nta mibare y'ahagomba gufungwa hose mu gihugu irashyirwa ahagaragara, mu mugyi wa Kigali insengero zirenga 714 nizo zimaze gufungirwa imiryango.

Abapastori na bamwe mu bazisengeragamo kuri ubu bari mu gahinda hakaba hari n'abavuga ko ari naho bakeshaga amaramuko.

Iki cyemezo cyo guhagarika zimwe mu nsengero zitungwa agatoki kutuzuza ubuziranenge kirimo gushyirwa mu bikorwa kuri ubu aho insengero nyinshi zimaze gufungirwa imiryango.

Nko mu mugi wa Kigali aho wasangaga amatorero menshi ndetse no mu mazu asa n'agenewe guturamo abantu, kuri ubu ahenshi hariho ingufuri.

Insengero nkizo n'iz'andi madini yari asanzwe azwi kuva kera zirenga 714 zimaze guhagarikwa mu mugyi wa Kigali gusa.

Igikorwa kirakomeza hose

Iki gikorwa kandi kirakomeza no hirya no hino mu turere tw'igihugu aho leta ivuga ko ari uburyo bwo kurwanya akajagari.

Cyakora bamwe mu bayoboke b'amatorero yamaze gufungwa bari mu gahinda, baravuga ko bene aya matorero leta ifunga ariyo abafasha kubaho kugeza no ku mafunguro.

Insiguro y'isanamu,

Urusengero Bethlehem Chruch ruri mu yafunzwe i Kigali

Pastor Ndolimana Edouard, umukuru w'itorero Bethlehem naryo ryafungiwe, yabwiye BBC ko nubwo byari ngombwa kurwanya akajagari, ngo leta yagombaga gutanga igihe cyo gukosora ibidakwiye.

Mu matorero amenshi yafungiwe usanga aho basengeraga ari hato ugereranyije n'ubwinshi bw'abayaganaga.

Inzego za leta zikaba zinavuga ko uretse akajagari kuzuye mu matorero ngo hari ukurwanya urusaku rubangamira abantu, bakagira inyubako zidafite umwanda ndetse n'ubwiherero bukwiye.

Soma andi makuru ku Rwanda: