Abitwaje intwaro za gakondo bagaba ibitero mu bumanuko bw'u Rwanda

Rwanda, Muhanga, Kamonyi Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Baturage ba Kamonyi batangiye guhindura gahunda zabo z’umunsi kugira ngo badatungurwa ku mugoroba.

Uturere twa Muhanga na Kamonyi nitwo abadutuyemo bafite ubwoba, na n'uko abo babagaba ho ibitero batigaragaza nk'abajura.

Bamwe mu baturage, abanyamakuru ba BBC babasanze bicaye mu dutsiko hanze y'amazu yabo.

Hari abatanga ubuhamya kuri ibi bitero byahereye mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

Kuva icyo gihe, bavuga ko nta joro ricya aba bataramenyekanya batageze ku ngo za bamwe muri bo.

Ndetse bamwe barakomerekejwe n'imihoro.

Ubajije uko byabagenze, aba baturage ntibihutira kugusubiza bigasa n'aho bafite icyo bikanga.

Ubwo twageragezaga gufata amafoto na bwo badusabye ko amasura yabo atagaragazwa .

Abagaba ibi bitero, kugeza ubu ntamuntu ubazi.

Image caption Abaturage basaba BBC ko amasura yabo ata garagara ku ma foto

Umugore wabacitse yabwiye BBC ati, ''Narabarebye mbona ntahantu mbanzi, mpita ntekereza nti, ubanza bano ari babakyengezi bavuga".

Kuri ubu abaturage basa n'abacitsemo igikuba.

Bamwe batangiye guhindura gahunda zabo z'umunsi kugira ngo badatungurwa ku mugoroba.

Uwundi mugore wabwiye BBC ko, saha cyenda aba ariho yitegura gufungura ngo yiryamire kare.

Ubuyobozi bw'ibanze mu karere ka Kamonyi buvuga ko butaramenya neza abagaba ibi bitero.

Abayobozi bongera ho ko, uretse ko nta mpamvu iriho yo kwibaza ko iki ari ikibazo gikomeye cy'Umutekano.

Ibi bitero byahereye mu karere ka Muhanga mu minsi yashize.

Ubu ngubu byadukiriye akarere ka Kamonyi bihereye mu murenge wako wa Musambira .

Umuyobozi w'uyu murenge Etienne Muvunyi yabwiye BBC ko ibitero babyumvise koko.

Ariko asa n'uvuga ko bidakanganye ku buryo abaturage bakuka umutima.

Avuga ati, ''Kuba bitubayeho ubwo hari ibindi bishyaka kutwereka''

Ibi bitero bisa nk'aho bitanye n'ibindi bitero by'abitwaje intwaro byavuzwe mu karere ka Nyaruguru kegeranye n'u Burundi.

Kugeza ubu ibi bitero nta we birahitana uretse ko bamwe mu baturage byabakomerekeje,ubu abenshi bakaba bari mu cyoba .

Kugeza ubu nta nama y'amutekano yari yari yakoreshw a abaturage.

Cyakora umuyobozi w'umurenge wa Musambira yatubwiye ko ikibazo bagiye kyugihagurukira bahereye kuri uyu wa mbere.