Ibigo bikomeye by'ubucuruzi muri Afurika bishaka isoko rimwe ariko imbogamizi ni nyinshi

Prezida Kagame mu nama ya World Economic Forum i Davos mu 2009 Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Icyemezo cy'u Rwanda cyo gufunga umupaka rusangiye na Uganda ndetse n'umubano mubi hagati y'ibihugu byombi bisa n'ibivuguruza igitekerezo cy'iri soko rusange

Ibihugu by'Afurika byongeye guhamagarirwa kuyoboka isoko rusange ribihuje ndetse bigakuraho inzitizi zose zibangamira ubuhahirane.

Iyi nama ngarukamwaka ihuje abayobozi b'ibigo bikomeye by'ubucurizi iriga uko Afurika yarushaho kuba isoko rimwe ku bayituye kandi igakuraho n'inzitizi zikibangamiye ubucuruzi bwayo.

Ikibazo cy'isoko rimwe ni cyo kihariye uyu munsi wa mbere; abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi bavuze ko bikigoye cyane gukora ubucuruzi hagati y'ibihugu by'Afrika kurusha uko bibukorana n'ibihugu byo hirya kure.

Luis Lopez ni impuguke mu by'ubukungu, akaba umuyobozi wa Kaminuza Honoris United Universities.

Yagize ati: "Mu bihugu bimwe, bisaba amasaha 700 gutegura inyandiko ziherekeza ibicuruzwa. Hari aho bidusaba kwishyura amadolari 2500 gutegura inyandiko nk'izi.

"Ikindi biracyagoye gucuruza hagati y'ibihugu by'Afurika. Ibaze ko kuvana ibintu i Kigali ubijyana Mombasa bishobora kuguhenda kurusha kubivana Mombasa ubijyana mu Bushinwa".

Umubano wa Uganda n'u Rwanda wabangamira isoko

Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu bakunze kugaragara ku isonga mu baharanira iri soko rimwe.

Gusa icyemezo cy'igihugu cye cyo gufunga umupaka gisangiye na Uganda ndetse n'umubano mubi hagati y'ibihugu byombi bisa n'ibivuguruza igitekerezo cy'iri soko rusange.

Perezida Kagame wari ubajijwe iki kibazo yongeye kuvuga ko igihugu cye kitafunze imipaka, ko imirimo y'ubwubatsi ari yo yatumye urujya n'uruza rugabanuka.

Uretse iki kibazo cy'umupaka yavuze ku bushake bucye bwa politiki buriho bwatumye bimwe mu bicuruzwa igihugu cye cyanyuzaga muri Uganda byatinzwaga nkana mu mayira.

Yagize ati: "U Rwanda kimwe na Uganda ntidukora ku nyanja. Ariko kuri twe ikibazo kidukomerera bikubye kabiri kuko Uganda irushaho kudukumira.

"Dore nka konteneri z'amabuye y'agaciro zafatiriwe na Uganda amezi 5 yose. Izi zari iz'umushoramari, nta n'ubwo yari Umunyarwanda. Hari n'amalitiro menshi y'amata yafatiriwe maze aza kumenwa nyuma yo kwangirika."

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Iyi nama ibera i Kigali mu Rwanda yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye

Uretse abayobozi b'ibigo binini by'ubucuruzi, iyi nama irimo n'abakuru b'ibihugu bimwe.

Perezida wa Republika ya Demokrasi ya Kongo, uwa Togo, Ethiopia ndetse na Ministri w'intebe wa Cote d'Ivoire bari mu bitabiriye iyi nama uretse ko nta jambo bafashe kuri uyu munsi wa mbere.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange ry'Africa amaze imyaka 2 ashyizweho umukono uretse ko ibihugu bimaze kuyemeza burundu bikiri bikeya.

Uretse inzira ndende zo mu rwego rw'amategeko zibanziriza isinywa ry'aya masezerano muri buri gihugu, ngo haracyariho n'ibihugu bigiseta ibirenge kubera ko bisanga kwinjira muri iri soko byahungabanya ubukungu bwabyo.