Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, Theresa May, yatangaje ko azegura

Theresa May Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Theresa May yatangaje ko agiye kwegura mu jambo ryuje ikiniga

Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza,Theresa May, yatangaje ko azegura kuri uyu mwanya kuko yananiwe gukura Ubwongereza mu muryango w'Uburayi (Brexit).

Mu ijambo ryuje ikiniga yatangaje ko yakoze uko ashoboye ngo ashyire mu bikorwa ugushaka kw'abaturage batoye mu 2016 ko igihugu cyabo kiva mu bumwe bw'Uburayi ariko bikamunanira.

Ati "Nagerageje ibishoboka mu biganiro, nshaka uko tuzasigara tubanye neza n'abaturanyi bacu, n'uburyo bwo kurengera umurimo… ariko birababaje ko ntabishoboye".

Madamu May yavuze ko bityo ari mu nyungu z'Ubwongereza ko yegura ku buyobozi bw'ishyaka rya 'Concervative Party' guhera tariki 07 z'ugutaha hagatorwa umusimbura.

Iri shyaka niryo rifite imyanya myinshi mu nteko bityo rikanatanga Minisitiri w'intebe.

Yavuze ko yamenyesheje Umwamikazi w'Ubwongereza iki cyemezo kandi azakomeza kuyobora kugeza asimbuwe.

Theresa May yavuze ko uzamusimbura azageza Ubwongereza kuri 'Brexit' ari uko impande zombi zihanganye mu biganiro mu nteko zabishatse.

Umuyobozi "adashoboye kuyobora"

Jeremy Corbyn uyoboye ishyaka 'Labour Party' ritavuga rumwe na 'Conservative Party' ku buryo Ubwongereza buva mu bumwe bw'uburayi yavuze ko May yakoze neza kwegura.

Bwana Corbyn yanditse kuri Twitter ko May 'adashoboye kuyobora, ari igihugu ari n'ishyaka rye ryacitsemo ibice'.

Corbyn avuga ko umuyobozi mushya wa ririya shyaka bahanganye akwiye kureka abaturage bakongera guhitamo imbere h'ihihugu cyabo mu matora rusange ako kanya.

Theresa May yashoje ijambo rye n'ikiniga kinshi ati "vuba ndarekura aka kazi kari ishema mfite mu buzima bwanjye. Minisitisiri w'intebe w'umugore wa kabiri w'Ubwongereza....gusa siwe wa nyuma...

"Nakoze byose mu bushake bwinshi no gushima gukomeye aya mahirwe yo gukorera igihugu nkunda".

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Theresa May ababajwe n'uko agiye atageze ku cyo yari yiyemeje

Byaje kugera aha gute?

Theresa May amaze iminsi ku gitutu ngo yegure nyuma yuko bamwe mu badepite bo mu ishyaka rye barwanyije uburyo yashakaga gushyira mu bikorwa 'Brexit'.

Muri kamarampaka ya 2016 Madamu May yari mu bashyigikiye ko Ubwongereza butava mu bumwe bw'uburayi, aratsindwa, gusa yagombaga gushyira mu bikorwa ibyo abaturage batoreye.

Kuva mu kwezi kwa mbere, inteko y'Ubwongereza yanze inshuro eshatu uburyo May yumvikanyeho n'ubumwe bw'uburayi bw'uko Ubwongereza bwagenda.

Ikibazo cyasigaye mu kumvikana mu nteko, umuhate uheruka wo gushaka ubwumvikane bwa 'Conservative' na 'Labour Party' ntacyo wagezeho.

Byageze aho May ashaka gusaba abagize inteko gutorera ko habaho andi matora rusange (referendum) - ibintu byarakaje cyane benshi mu bo mu ishyaka rye, n'ab'irya 'Labour'.

Byahise bishyira Madamu May ku gitutu kiruseho.

Umwanditsi wa politiki wa BBC Laura Kuenssberg yari yatangaje ko abaminisitiri banyuranye babona ko May atagomba kurenza kuri uyu wa gatanu adatangaje igihe azavira mu biro.

Ibi nibyo yakoze uyu munsi.

Ibindi bisa n’ibi

Ibindi kuri iyi nkuru