Umuririmbyi Aluna Francis yavuze uko yafashwe ku ngufu

Aluna Francis avuga ko imyitwarire nk'iyo itagenzurwa kandi icyirimo cyane Uwufise ububasha kw’isanamu R0BIN MARCHANT
Image caption Aluna Francis avuga ko imyitwarire nk'iyo itagenzurwa kandi icyirimo cyane

Ku nshuro ya mbere umuririmbyi w'umwongerezakazi, Aluna Francis, wo mu itsinda Aluna George yavuze uburyo yafashwe ku ngufu n'umuntu wo muri muzika.

Ahanyuranye ku isi havugwa gufata ku ngufu cyangwa gusambanya batabishaka abagore n'abakobwa muri muzika na sinema.

Ibi bigakorwa na bamwe mu babafiteho ububasha, abenshi mu babikorerwa ntibabivuga.

Aluna Francis nawe byamubayeho, nyuma abivuga aterura mu ndirimbo yasohoye, ubu yabwiye ikiganiro The Next Episode cya BBC uko byagenze.

Yavuze ko uwo mugabo - yirinze kuvuga amazina - akoresheje imbaraga yashyize intoki ze mu myambaro y'imbere ya Aluna.

Avuga ko uyu yakuyemo imyenda akamumanurira ku gitsina cye ashaka ko amukorera imibonano n'umunwa.

Ati:"Numvaga ari nkaho ari undi muntu ntazi. Imyifatire ye nari nzi yarahindutse nko kuva kuri zeru kugera ku ijana muri ako kanya".

Aluna Francis avuga ko uyu wakoze ibi bari mu cyumba cya hoteli, bariho bakorana nk'umuhanga mu gutunganya muzika.

Avuga ko yabanje koroshya akamusaba kuvana akaboko ke mu myenda ye, akagira ngo birarangiye ariko ahubwo byari bikomeje.

Ati: "Icyabaye cya nyuma mbere yo kwivana aho ni uko yanshyize hasi ku ngufu akavanamo ipantaro ye".

Aluna avuga ko yagundaguranye na we akabasha kumwivanaho akagenda.

Ati: "Numvaga ibyo birangiye nta kibazo, ariko mu by'ukuri biracyari ikibazo n'ubu".

Uyu munyamuzika mbere yari yarigeze kuvuga, ateruye, kuri iri hohoterwa mu ndirimbo ye yitwa 'Mwan What I Mean' gusa ntiyavuzemo uko byagenze kandi ntiyaregeye polisi.

Yabwiye BBC ati: "Umuziki uracyari mu bya kera, nta genzura, nta gukurikirana imyitwarire mibi yuzuyemo".

Aluna yemeza ko muri muzika abagore benshi bahitamo kwanga gukora ibyo bakabura amahirwe yo kwamamara cyangwa kwitanga ngo bagere aho bifuza.

Kuvuga ibyabaye n'uwabikoze birakomeye

Undi munyamuziki witwa Rebecca Taylor nawe yabwiye BBC ko yakorewe nk'iri hohoterwa n'umugabo wayoboraga inzu itunganya muzika yashakaga gukoreramo we na 'band' ye.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Rebecca Taylor avuga ko atavuga uwamuhohoteye kubera imbaraga afite

Avuga ko uyu mugabo - atatangaje amazina - yamufashe ku gitsina ku ngufu akavuga ko agiye kugirana nawe ibihe byiza.

Rebecca ati: "Nta kintu narengejeho, nifazaga cyane gukorera muri iyo nzu kandi ntabwo nari njyenyine ubishaka, nari aho mpagarariye 'band' yanjye yose".

Kimwe na Aluna, Rebecca nawe avuga ko adafite ubushobozi bwo kuvuga uwo muntu, ufite ububasha bwo kumwambura ibyo afite byose.

Aluna Francis avuga ko ubukangurambaga bwo kuvuga no kwamagana abakora iri hohoterwa bwitwa #MeToo bwahinduye byinshi muri sinema ariko ntacyo burakora muri muzika.

Mu bihugu by'aka karere ihohoterwa nk'iri rikorerwa abagore n'abakobwa muri muzika rinugwanugwa n'abantu batandukanye ariko nta munyamuzika warikorewe uravuga ibyamubayeho.