Diamond mu Rwanda azahasanga undi muhanzi ukunzwe cyane

Diamond Platnumz azaririmbira i Kigali mu kwezi gutaha Uwufise ububasha kw’isanamu DiamondPlatnumz/Facebook
Image caption Diamond Platnumz azaririmbira i Kigali mu kwezi gutaha

Ku ngengabihe y'ibitaramo umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje, yagaragaje ko azaririmbira i Kigali tariki 17 z'ukwezi gutaha kwa munani, kugeza ubu undi muhanzi umwe mu Rwanda niwe bizwi ko nawe azaririmba muri iki gitaramo.

Diamond yatumiwe kuririmba mu gusoza ibitaramo bimaze iminsi biba mu bice bitandukanye by'u Rwanda byitwa "Iwacu Muzika Festival".

Muri ibi bitaramo abahanzi batoranyijwe baririmba mu bice bitandukanye by'igihugu, buri muhanzi akaririmba mu gice kimwe gusa. Umwe muri bo niwe uririmba buri hantu habereye ibi bitaramo kubera uburyo akunzwe cyane mu Rwanda.

Uwo ni François Nsengiyumva, ni nawe kugeza ubu bizwi ko azaririmba mu gitaramo gisoza "Iwacu Muzika Festival" hamwe n'umuhanzi Diamond wo muri Tanzania.

Umwaka ushize, Nsengiyumva w'imyaka 40, yari umugabo ugenda ku mihanda no mu ngo mu burasirazuba bw'u Rwanda acuranga injyana gakondoko akoresheje umuduri akishyurwa n'abahisi n'abagenzi.

Ubu byarahindutse, afatwa nk'umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda kubera indirimbo ze 'Mariya Jeanne' izwi cyane nka 'isupusupu' cyangwa 'Icange mukobwa'.

Kwamamara vuba yabifashijwemo n'umuhanzi Alain Muku wabwiye BBC ko afasha kuzamura abahanzi abonye ko bafite impano zikomeye.

Uwufise ububasha kw’isanamu SocialMedia
Image caption Nsengiyumva François ubu ni icyamamare mu Rwanda

Diamond ni umuhanzi ukunzwe cyane mu karere, mu gitaramo mu Rwanda tariki 17 z'ukwezi gutaha azarushanwa gushimisha abakunzi ba muzika na Nsengiyumva François ubu wigaruriye abakunzi benshi ba muzika mu Rwanda.

Diamond yagaragaje ko azaririmbira i Bujumbura mu Burundi tariki 28 z'uku kwezi.

Aha azaririmba kuri Ecole Technique Secondaire de Kamenge (ETS) ku gice cya nyuma cy'irushanwa rya muzika ryitwa Primusic rimaze iminsi ribera mu Burundi ku nshuro ya kane.

Ibindi bisa n’ibi