Ibitekerezo ku kiganiro ku magambo ya Jenerali James Kabarebe ku mugambi w'imbeba wa Habyarimana
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Ibitekerezo ku kiganiro ku magambo ya Jen. James Kabarebe ku mugambi w'imbeba wa Habyarimana

Muri kino kiganiro twahaye umwanya abatanze ibitekerezo ku kiganiro twabagejejeho kw'itariki 13 z'ukwezi gushize kwa 7, ikiganiro cyavugaga ku magambo Jenerali James Kabarebe, umwe mu basirikare bakuru b'u Rwanda, akaba n'umujyanama w'umukuru w'igihugu mu bijyanye n'amahoro n'umutekano yabwiye urubyiruko rwari rurangije ingando kw'itariki 18 z'ukwezi kwa gatandatu. Jenerali Kabarebe yavuze ko leta ya Habyarimana yatumizaga imbeba mu Bibirigi, bitaga Sumbiligi, zo kuvura abana barwaye bwakyi mu myaka ya za 80.

Jenerali Kabarebe yemeza ko yabyiboneye aho yarari muri komini Muvumba mu ntara y'uburasirazuba bw'u Rwanda. Muri icyo kiganiro twari twatumiye Rene Sibomana, uri i Dakari muri Senegal, watangije umushinga wo korora imbeba avuga zitwaga Kavia, abandi bakazita imbeba za kizungu, undi ni Karoli Ndeyerehe, wari ukuriye ishami ry'ubuhinzi mu karere ka Mutara mu myaka ya za 80, hamwe rero na Dogiteri Leonard Nduwayo, uri mu Bufaransa wabaye umuyobozi wa kimwe mu bigo nderabuzima, byari bifite inshingano zo kurwanya bwacyi. Twari twatumiye na Jenerali James Kabarebe, ariko ntiyasubije ubutumire bwacu.

Abatwandikiye rero bashaka gutanga ibitekerezo bifuje kuvugana na Karoli Ndereyehe wari mu kiganiro kugirango bamwe bemeze cyangwase bahakane ibyo yavuze.

Ibindi bisa n’ibi