Umuhanzi Ziggy Wine, mugenzi wa Bobi Wine yapfuye nyuma yo gushimutwa n’iyicarubozo

Ziggy Wine y Uwufise ububasha kw’isanamu Ziggy Wine
Image caption Ziggy Wine yari umunyamuziki ukorana na Bobi Wine kandi ushyigikira #PeoplePower

Umuhanzi Ziggy Wine wo muri Uganda yapfuye azize ibikomere nyuma yo gushimutwa agakorerwa iyicarubozo akajugunywa ari intere, asanzwe akorana bya hafi na Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine.

Ziggy Wine amazina ye nyakuri ni Michael Alinda, yapfuye ku cyumweru nijoro ku bitaro bya Mulago nyuma y'uko ajugunywe hafi y'ibi bitaro aho yahise atangira kuvurirwa.

Abamukoreye iyicarubozo, bamumennye ijisho, bamuca intoki baranamukubita bikomeye ku buryo atashoboraga guhita amenyekana ku isura.

Bobi Wine yatangaje agahinda yatewe n'urupfu rw'inshuti ye, akaba kandi umwe mu bashyigikiraga cyane urugamba ariho yise #PeoplePower.

Uyu munyamuzika yaburiwe irengero mu byumweru bibiri bishize avuye ku nzu itunganya muzika izwi nka 'Fire base Crew studio' ya mugenzi we Bobi Wine iri hanze gato ya Kampala.

Mu minsi itatu ishize nibwo bamusanze yajugunywe hafi ya biriya bitaro afite ibikomere ku mubiri wose.

Abategetsi muri Uganda bavuga ko iperereza ku rupfu rwe ryatangiye nk'uko umunyamakuru Dear Jeanne wa BBC i Kampala abivuga.

Gusa abo mu muryango we kugeza ubu banze gukorana n'abari mu iperereza batinya ko abishe Ziggy Wine bashobora kuza nabo bakabagirira nabi.

Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga yemeza ko ikirego cyo gushakisha uyu mugabo cyari cyatanzwe ariko nta byinshi byari bagezeho mu kumushakisha.

Ibindi bisa n’ibi