Ikiganiro ku marerero y’abana bato yubatse mu mujyi wa Rubavu ni muburengerazuba bw’u Rwanda
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Ikiganiro ku marerero y’abana bato yubatse mu mujyi wa Rubavu, muburengerazuba bw’u Rwanda

Ayo marerero cyangwa se mu yandi magambo ingo mbonezamikurire ku bana bato, yashyizweho n’akarere ka Rubavu ku bufatanye n’umuryango ADEPE.

Ni muri gahunda yo guhangana n’ikibazo gikomeye cy’abana basigwaga n’ababyeyi babo bandagaye ku mupaka mu gihe ababyeyi bo bagiye mu mirimo itandukanye mu gihugu cya Congo.

Yves Bucyana yagendeye irerero Petite Bariere ubu rifite abana 80. Ese aba bana bitabwaho bate? Bahurirahe se n’ababyeyi babo? Uyu mubare se ntiwaba ari muto cyane ugereranyije n’umubare w’abana bakeneye ubwo bufasha? Ku mupaka wa Rubavu aho bamwe mu babyeyi basigaga abana babo, ese iki kibazo cyararangiye burundu?

Yves Bucyana aravugana na Louise Mukeshimana umuhuzabikorwa w’ingo mbonezamikurire mu muryango wa ADEPE, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Uwampayizina Marie Grace, hamwe nyine na bamwe mu babyeyi bafite abana muri ayo marerero.

Yves Bucyana yavuganye n'abo bose imbere y'uko ikiza cya Ebola gishyika muri Goma kikagabanya urujya n'uruza ku mupaka wa Congo n'u Rwanda

Kino kiganiro mwagiteguriwe na Felin Gakwaya mukaba mukigezwaho na Yves Bucyana.