Ibyamubabaje byatumye Makenzi asezera ikipe y’igihugu y’u Burundi

Nizigiyimana Karim Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Nizigiyimana A. Karim (wa kabiri uvuye ibumoso mu bahagaze) ntiyari mu bagombaga kujya muri CAN

Nizigiyimana Abdoul Karim yari kapiteni w'Intamba mu Rugamba ubwo zabonaga ku nshuro ya mbere tike yo gukina igikombe cya Afurika, ubu yafashe icyemezo cyo gusezera mu ikipe y'igihugu.

Nizigiyimana uzwi kandi nka Makenzi yari amaze imyaka 12 akinira Intamba mu Rugamba, yabwiye BBC ko ashobora kuba atari we wa mbere, ariko ari mu bakinnyi ba mbere bakiniye iyi kipe imikino myinshi.

Byari ibyishimo byinshi kuri we nka kapiteni kwitanga na bagenzi be bagahesha u Burundi kujya mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka, gusa ibyakurikiyeho byari akababaro.

Icyemezo gitunguranye

Makenzi ni umukinnyi w'imyaka 30, ufite inararibonye kuko yakinnye mu makipe anyuranye mu Burundi, mu Rwanda muri Uganda no muri Kenya, ubu ari mu ikipe ya Wazito FC muri Kenya.

Yemeza ko koko benshi batunguwe n'icyemezo yagafashe, ariko akavuga ko atagihubukiye kuko yagitekerejeho, akaganira n'umuryango we, inshuti ze na bamwe mu bo bakinana.

Makenzi avuga ko hari ikintu cyamushimishije mu buzima bwe mu myaka 12 yari amaze mu ikipe y'igihugu.

Ati:"Ikintu kimwe mu buzima ntazibagirwa n'umwana wanjye azibuka, nasaba Imana buri munsi ko ikipe y'igihugu yakina imikino ya Afurika ndimo, ngira n'amahirwe tubona 'qualification' ndi kapiteni ni ikintu ntazapfa nibagiwe".

Uwari Kapiteni yari agiye gusigara

Ntiyashatse kubwira BBC amakuru arambuye ku cyamuteye gusezera mu Ntamba mu Rugamba ariko avuga ko ibyari ibyishimo byinshi byo kubona 'qualification' byaje no kuvamo akababaro kuri we.

Makenzi wari kapiteni w'Intamba ubwo zabonaga umwanya mu gikombe cya Afurika, yahise yamburwa icyubahiro cyo kuyobora abandi. Mu Misiri ikipe yari iyobowe na Saido Berahino.

Ati:"Mbere y'uko tubona 'qualification' twarakoze bishimishije, ariko nyuma yaho hari ibitaranshimishije ndavuga nti aho kugira ngo ejo nzabone ibibabaje cyane kurushaho reka ndekere abandi bakine".

Karim Makenzi avuga ko mbere y'uko bajya mu gikombe cya Afurika byari ibyishimo bikomeye iwe mu rugo.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Nizigiyimana Abdoul Karim yakinishijwe ku mikino ibiri ya nyuma muri CAN kandi avuga ko yitwaye neza

Ati:"Ariko mbere y'uko duhaguruka i Burundi nasanze nari mu bantu batari no kujya mu gikombe cya Afurika, umwana w'umuntu apanga y'uko ntagenda ariko Imana iramfasha ngerayo".

Avuga ko byamubabaje kwitanga na bagenzi be bakageza igihugu mu gikombe cya Afurika, ariko imbaraga batanze zirirengagizwa bagashaka kumusiga, ndetse avuga ko hari mugenzi we basize.

Karim Makenzi avuga ko ibi ari kimwe mu bitumye asezera mu ikipe y'igihugu kuko byamweretse ko imbere he atari heza mu ikipe y'igihugu.

Ati:"Nzakomeza kuba umukunzi w'ikipe y'igihugu, nibakenera igitekerezo nzakibaha ariko ibyo gukina ntabwo niteguye kugaruka".

"Kandi abafana bankunda banyumve, babinyubahire nzakomeza gukunda ikipe y'igihugu cyanjye".