Israel yanze ko abadepite ba USA bakomoka muri Palestine na Somalia bayisura

Rashida Tlaib na Ilhan Omar Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abadepite ba Amerika Rashida Tlaib (ibumoso) na Ilhan Omar

Ubutegetsi bwa Israel bwanze ko abagore babiri b'abadepite mu nteko ya Leta zunze ubumwe za Amerika baza muri iki gihugu, aba bagore basanzwe bazwiho kunenga ubutegetsi bwa Israel.

Ni Ilhan Omar na Rashida Tlaib bagombaga gusura agace ka West Bank n'uburasirazuba bwa Yeruzalem mu cyumweru gitaha.

Aba bagore basanzwe batavuga rumwe na Perezida Donald Trump.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Bwana Trump yanditse kuri Twitter ko "byaba ari intege nke" kwemera ko binjira muri Israel.

Madamazera Omar avuga ko kubabuza kugera muri Israel ari "igitutsi kuri demokarasi n'igisubizo kibi ku bategetsi bari bifuje gusura igihugu cy'inshuti".

Bwana Trump yari yatangiye kare kwandika kuri Twitter asaba ko aba badepite batemererwa kwinjira muri Israel.

Yanditse ati: "Banga Israel n'abaturage bose b'Abayahudi, nta kintu kandi cyavugwa cyangwa cyakorwa ngo imitekerereze yabo ihinduke".

Ba Madamazera Omar na Tlaib bombi bashyigikiye inkubiri yo kurwanya ibikorwa bya Leta ya Israel, ariko bahakana ibyo baregwa na Trump byo kuba banga Abayahudi.

Kuki bangiwe kuza muri Israel?

Amategeko ya Israel yima Visa umunyamahanga wese wamagana mu buryo bwose ubutegetsi bwa Israel, yaba mu bukungu, umuco cyangwa uburezi.

Abategetsi b'iki gihugu ariko mu bihe bishize bavuze ko bagiye gushyiraho irengayobora ku bategetsi bo muri Amerika, mbere yo kwisubiraho kuri iki cyemezo.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Madamazera Tlaib we yifuzaga kujya no muri Palestine gusura nyirakuru Muftia Tlaib ubayo

Omar na Tlaib urugendo rwabo muri Israel rwagombaga gutangira ku cyumweru, bari bafite n'umugambi wo gusura abaharanira amahoro bo muri Israel n'abo muri Palestine.

Madamazera Tlaib we yari afite gahunda yo kuhamara iminsi ibiri irenga kuri gahunda yabo kugira ngo asure nyirakuru uba muri Palestine.

Aba ni bantu ki?

Bwana Trump - inshuti ya hafi ya Benjamin Netanyahu wa Israel - yashyamiranye n'aba badepite b'abagore avuga amagambo bamwe bise ay'irondaruhu.

Bwana Trump yavuze ko aba badepite bagomba gusubira iwabo, mu bihugu ababyeyi babo bakomokamo.

Madamazera Tlaib - umudepite wa mbere mu nteko ya Amerika ukomoka muri Palestina - yavukiye i Michigan muri Amerika

Naho Madamazera Omar Ilhan wo muri Leta ya Minnesota yavukiye muri Somalia.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Bwana Trump amaze iminsi ahanganye n'aba badepite. Ilhan Omar (iburyo)

Ambasade ya Amerika muri Israel yasohoye itangazo rivuga ko Amerika "ishyigikiye kandi yubashye icyemezo cya Israel cyo kubuza aba badepite kwinjira".

Muri iri tangazo David Friedman ambasaderi wa Amerika muri Israel avuga ko Israel "ifite ubu burenganzira kuri ziriya mpirimbanyi nk'uko yabuza kwinjira abitwaje intwaro zisanzwe

Komite ishinzwe ibya rubanda mu nteko ya Amerika yo ivuga ko nubwo idashyigikiye ibitekerezo by'aba bagore birwanya ibikorwa bya Israel ariko "umudepite wese adakwiye kubuzwa gusura no gutembera ku nshuti yacu Israel".