Abazava muri Libya bazacumbika mu Bugesera, u Rwanda ruvuga ko ari ubutabazi gusa

Kamayirese Uwufise ububasha kw’isanamu BBC GAHUZA
Image caption Minisitiri Kamayirese (iburyo) abwira abanyamakuru iby'aya masezerano

Yves Bucyana, BBC i Kigali

Leta y'u Rwanda, umuryango w'Ubumwe bw'Afurika n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, basinye amasezerano yo kohereza impunzi za mbere 500 mu Rwanda.

Impunzi n'abimukira ibihumbi hafi bitanu bafungiye mu bigo binyuranye muri Libya nyuma y'uko bafashwe bagerageza kwambuka inyanja ngo bagere hakurya i Burayi.

Minisitiri ushinzwe iby'impunzi mu Rwanda Madamu Germaine Kamayirese uyu munsi yabwiye abanyamakuru i Kigali ko nta mafaranga rwahawe ngo rwakire izi mpunzi.

Hari amakuru avuga ko leta y'u Rwanda iri kumvikana n'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi (EU) ngo u Rwanda rwakire izi mpunzi aho kugira ngo zijye i Burayi.

Umuryango w'bumwe bw'uburayi usanzwe wishyura ibihugu bimwe ngo bigumane abimukira bashaka kwimukirayo.

Kuva mu myaka micye ishize EU yishyuye Turkiya miliyari z'ama-Euro ngo igumane abimukira bavaga mu Bugereki.

Uyu muryango wishyuye Niger kugira ngo icumbikire bamwe muri aba bimukira bafatiwe muri Libya bashaka kujya iburayi bambutse inyanja ya Mediterane.

Madamu Kamayireye yavuze ko nta masezerano bagiranye n'umuryango wa EU kuri iyi ngingo, avuga kandi ko nta mafaranga ayo ari yo yose u Rwanda ruhabwa ngo rwakire izi mpunzi.

Abajijwe iki, Madamu Kamayirese yabwiye abanyamakuru ati: "Kwemera kwakira bariya bantu aho kugira ngo bapfire mu nyanja ni igikorwa cy'ubutabazi gusa, ni igikorwa buri munyafurika akwiye kwifuza gukora.

"Ntabwo nemeranya n'abavuga ibyo, u Rwanda nta mafaranga rwahawe n'uwariwe wese kuko nitwe twatanze iki gitekerezo nk'igisubizo ku kibazo cya Afurika".

Mu myaka ibiri ishize u Rwanda na Uganda byavuzwe mu kwakira miliyoni nyinshi z'amadorari kugira ngo bakire abimukira bafungirwa muri Israel.

Ibihugu byombi byahakanye ayo masezerano, gusa bamwe muri aba bimukira babwiye BBC uko bavanywe muri Israel bakazanwa mu Rwanda na Uganda.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abimukira bifungiye mu bigo binyuranye muri Libya itsinda rya mbere ry'abagera kuri 500 bazagera mu Rwanda mu byumweru biri imbere

UNHCR ivuga ko muri aya masezerano yasinywe ubu, u Rwanda rwemera kwakira no kurinda aba bantu ku bushake bwabo.

Mohamed Baba Fall uhagarariye UNHCR mu Rwanda, avuga ko itsinda rya mbere rigizwe n'abagera kuri 500 ryiganjemo abakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika rizagera mu Rwanda mu byumweru biri imbere.

Mohamed Baba Fall avuga ko aba bantu bazacumbikirwa by'agateganyo harebwa ubundi buryo bakoherezwa mu bindi bihugu bifuza kujyamo cyangwa gusubizwa mu bihugu byabo ku bushake.

Amasezerano izi mpande zasinye avuga ko hari n'abashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda.

UNHCR ivuga ko umuryango w'ubumwe bw'Afurika ari wo uzatanga ibikenerwa mu kohereza izi mpunzi mu Rwanda, UNHCR ikabaha ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n'ubuvuzi.

Hari izindi mpunzi zigera ku 4,400 zamaze kuvanwa muri Libya zijyanwa mu bindi bihugu kuva mu 2017. Ku bwumvikane na EU abagera ku 2,900 bashyizwe muri Niger, na 425 bashyizwe muri Romania.