Rwanda - Uganda: Inama y'i Kigali abaturage bayitezeho iki? iragera kuki?

(Imbere) Olivier Nduhungirehe na Sam Kutesa mbere gato y'inama igiye kubera mu muhezo w'itangazamakuru i Kigali Uwufise ububasha kw’isanamu BBC GAHUZA
Image caption (Imbere) Olivier Nduhungirehe na Sam Kutesa mbere gato y'inama igiye kubera mu muhezo w'itangazamakuru i Kigali

Hagiye gushira ukwezi abategetsi b'u Rwanda na Uganda bumvikanye kurangiza ibibazo hagati y'ubutegetsi bwombi, bwa mbere nyuma y'aya masezerano intumwa zabo ziri mu nama i Kigali.

Intumwa za Uganda muri iyi nama ziyobowe na minisitiri Sam Kutesa ushinzwe ububanyi n'amahanga, iz'u Rwanda ziyobowe na Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta mu bubanyi n'amahanga.

Abaturage b'ibihugu byombi bategereje byinshi mu masezerano ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bagiranye tariki 21 z'ukwezi gushize muri Angola, ndetse no mu nama ya none.

Mu masezerano y'i Luanda harimo "gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y'ibihugu byombi", harimo urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu.

Iki kiri mu bibangamiye abaturage b'ibihugu byombi, mu bukungu n'imibereho, kiri mu bitegerejwe cyane.

Barifuza ko inzangano zivaho

Ubutegetsi bwa Uganda bushinja ubw'u Rwanda ibikorwa by'ubutasi ku butaka bwa Uganda, u Rwanda rugashinja Uganda gufunga binyuranye n'amategeko no kwica urubozo Abanyarwanda.

U Rwanda 'rwafunze' umupaka ukoreshwa cyane wa Gatuna uruhuza na Uganda runabuza abaturage barwo bakoresha inzira y'umuhanda kujya muri Uganda.

Ingaruka z'uyu mubano mubi umaze imyaka hafi itatu zigera mu buryo butaziguye ku baturage nk'uko babivuga ndetse nk'uko abategetsi nabo babivuze uyu munsi.

Buri ruhande rw'ubutegetsi rusaba urundi guhagarika ibyo bashinjanya. Abaturage bo barifuza ko imipaka yongera gufungurwa nk'ibisanzwe kuko hari abatandukanyijwe n'ababo.

Uwimbabazi Jeanne d'Arc wo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Cyumba uhana imbibi na Uganda avuga ko bahangayitse kuko hari byinshi bakuraga muri Uganda abaho nabo bakagira ibyo bagura mu Rwanda.

Agira ati: "Turifuza ko izangano zabagaho zivaho".

Uzamukuza Florence nawe wa hano muri Cyumba avuga ko bishimiye kumva ko abategetsi b'ibihugu byombi bumvikanye "gufungura umupaka vuba".

Ati: "Dufiteyo bakuru bacu, dufiteyo ba mama wacu n'abana bacu barahari none bafunze umupaka.

"Abashira ubwoba baca mu gishanga bakajya kuzana ako kawunga, bagufata ugafite bakakujyana nyine bakakugorora".

Bamara Jean de Dieu wo mu kagari ka Nyambare mu murenge wa Cyumba avuga ko kuva umupaka wafungwa abanyonzi nkawe basubiye inyuma kuko babonaga amafaranga umupaka ukora neza.

Ati: "Hakurya kandi hariyo bene mama, hariyo ba mama wacu ubwo rero ndabakumbuye, icyo nzakora cya mbere ni ukujya kubasura".

Musime Florence wo mu kagari ka Rwankushi mu murenge wa Cyumba avuga ko ifu y'ibigori (akawunga) baguraga 350 ubu bayigura 800Frw.

Ati: "Ariko wenda nitwongera gusabana kazongera kugure 350 nk'uko byari bisanzwe".

"Icyo nasaba mbikuye ku mutima ni uko [abategetsi] bakundana, bakumvikana, ntibizongere kuba, amahoro agataha mu Bugande no mu Rwanda, ibyo nibyo byadufasha".

Inama yo kuvuga ukuri i Kigali

Mu gutangiza iyi nama Manuel Domingos Augusto, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Angola yavuze ko isi yose, akarere n'abaturage b'ibihugu biteze cyane kumva ibiva muri iyi nama.

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC Gahuza
Image caption Abahagarariye u Rwanda na Uganda hamwe n'abahuza bo muri Angola na DR Congo

Gilbert Kankonde Malamba minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu muri DR Congo waje nk'umuhuza muri iyi nama yavuze ko bifuza kwerekana ko abanyafurika bashobora kwikemurira ibibazo byabo.

Bwana Malamba ati: "Niyo mpamvu nizeye ko iyi nama iza kugera ku bisubizo bifatika".

Minisitiri Sam Kutesa wa Uganda avuga ko abaturage b'ibihugu byumbi bafitanye amasano ku buryo uko ibintu byifashe ubu byabagizeho ingaruka zikomeye.

Bwana Kutesa ati: "Abaturage bakeneye impinduka kurusha undi wese, none rero dukwiye kugira icyo dukora ngo ibintu bisubire uko byahoze. Twizeye ko iyi nama iza kubigeraho".

Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda na Uganda bifitanye amateka n'isano, agasaba ko buri ruhande rugira ubushake maze iyi nama ikagarura kwizerana hagati y'ubutegetsi bwombi.

Agira ati: "Twizeye ko uyu uba umwanya wo 'gusasa inzobe', kuvuga ukuri no gushyira mu ngiro ibyumvikanyweho kuko aribyo abaturage b'ibihugu byombi bifuza".

Ibindi bisa n’ibi