Kagame yabwiye UN ko kwakira abimukira bavuye Libya ari ikimenyetso cyiza

Kagame Uwufise ububasha kw’isanamu UN
Image caption Bwana Kagame avuga ko Afurika nayo ari ahantu hava ibisubizo

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yabwiye inama rusange y'umuryango w'abibumbye (UN) ko kuba u Rwanda rugiye kwakira abimukira bavuye muri Libya ari ikimenyetso ko muri Afurika naho hava ibisubizo.

Leta y'u Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko hari inyungu izavana mu kwakira aba bimukira biganjemo abakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika bafungiye mu bigo byo muri Libya.

Mu nama rusange ya UN iri kubera i New York, Bwana Kagame yagiye agaragaraza ingamba n'intambwe Afurika igezeho mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza.

Ntabwo yigeze avuga ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu n'ubwisanzure ibihugu bimwe bya Afurika, birimo n'u Rwanda, bishinjwa n'imiryango mpuzamahanga kubangamira.

Bwana Kagame yatanze urugero ko mu kwezi kwa karindwi gutaha ubucuruzi muri Afurika buzatangira gukorwa nk'isoko rimwe hagendewe ku masezerano avanaho imbibi mu bucuruzi yemejwe n'ibihugu bya Afurika.

Yagize ati: "Gusa Afurika iracyari inyuma nubwo umugabane wacu ubu ifite ibihugu byinshi biri kwihuta mu iterambere ku isi kurusha ibindi.

"Iryo terambere rigomba kugera kuri buri wese kugira ngo tugabanye ubusumbane buriho mu bihugu. Ibikenewe ngo izi mpinduka zibe birahari".

Abimukira bazava muri Libya

Minisitiri ushinzwe impunzi mu Rwande ejo kuwa kabiri yatangarije ibinyamakuru mu Rwanda ko ikiciro cya mbere cy'abimukira bafungiye muri Libya kizagera mu Rwanda ejo kuwa kane.

Ku bufatanye na UNHCR hamwe n'umuryango w'ubumwe bwa Afurika, u Rwanda ruheruka kwemera kwakira abimukira 500 bari muri Libya bafashwe bagerageza kujya i Burayi.

Perezida Kagame yabwiye inama rusange ya UN ko kuba u Rwanda rugiye kwakira aba bimukira ari "ikimenyetso ko dushobora gufatanya gukemura ibibazo bigoye".

Yagize ati: "Turasaba ibihugu bya Afurika kugira ubufatanye nk'ubu. Afurika ubwayo nayo ni ahantu hava bisubizo".