Imbeba zigishijwe gutwara utumodoka basanga bizigabanyiriza ‘stress’

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Reba imbaba zitwara utumodoka muri laboratoire muri Amerika

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Richmond muri Amerika bigishije itsinda ry'imbeba 17 uko zatwara utumodoka dutoya dukoze muri 'plastique' basanze birazigabanyiriza umujagararo (stress).

Imbeba ziboneka nk'inyamaswa zitagira umutuzo, akenshi abantu bazibona ziriho zishaka icyo zitapfuna, ziba zinyaruka cyane, zinyabya hano na hariya mu kanya nk'ako guhumbya.

Aba bashakashatsi kugira ngo zibemerere kwiga izo modoka ni uko bazihaga ibinyampeke zikunda.

Uwari uyoboye ubu bushakashatsi, umugore witwa Dr Kelly Lambert avuga ko aya mafigi yabaga atuje rwose mu gihe cyo gutwara imodoka.

Ubu ni ubushakashatsi batekereza ko buzafasha mu kuvura indwara zo mu mutwe hadakoreshejwe imiti yo muri farumasi.

Gusa nyuma y'ubu bushakashatsi n'amasomo yo gutwara imodoka izi mbeba ntabwo zahawe ikizamini cya 'démarrage', 'circulation' na 'parking'.

Bazigisihje bate?

Dr Lambert na bagenzi be bakoze utumodoka duto dukoresha amashanyarazi, imbere mu kamodoka harimo agasahani ka aluminium n'urusinga rurerure ruriho umupira (copper).

Gusa bagashyiramo no ku mafunguro izi za 'rwa Rwikubira ikubije umurama' (icyivugo cy'imbeba) zikunda.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Imbeba yicara kuri ako gasahani yashyira amajanja kuri izo nsiga imodoka ikagenda maze ikizihirwa

Imbeba yicara kuri ako gasahani igakora kuri urwo rusinga bigahagurutsa 'circuit' y'amashanyarazi maze akamodoka kagahaguruka, imbeba igasigara yihitiramo aho kajya.

Nyuma y'amezi zitozwa, izi mbeba ntabwo zamenye gutwara neza gusa ahubwo zanamenye guhindura ibyerekezo nk'uko aba bahanga babyanditse mu gitabo Behavioural Brain Research.

Bageze kuki?

Izi za rufigi zakoreweho ubushakashatsi ntabwo ari zimwe tumenyereye z'inyagasozi n'injorojoro cyangwa izo mu gisenge nk'iz'iwacu.

Ahubwo ni izarerewe muri za 'laboratoire', hamwe n'izindi zarerewe ahantu zibayeho neza zidacengacengana na za rwagakoco (imitego batega imbeba aho zarembeje abantu mu nzu).

Gusa izo nazo ni imbeba, z'iyo muri Amerika.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Rufigi itwaye akamodoka, ibi ngo basanze bizigabanyiriza stress

Imbeba zarerewe ahantu heza zibona ibihagije nizo zavuyemo 'abashoferi' beza kurusha izo muri 'laboratoire'.

Nyuma y'amagerageza, abashakashatsi bafashe amahurunguru (amazirantoke y'imbeba) yazo bajya kuyapimamo imisemburo yitwa corticosterone itera 'stress' cyangwa umujagararo.

Banapima imisemburo ya 'dehydroepiandrosterone' irwanya umujagararo.

Aya mafigi yose basanze imisemburo yayo ya 'dehydroepiandrosterone' yariyongereye.

Ibi abahanga bituma bumva ko bifitanye isano n'ubu bumenyi bushya zungutse.

Dr Lambert yabwiye AFP ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byafasha ubundi bushakashatsi mu kuvura indwara zo mu mutwe.

Dr Kelly Lambert ati: "Nta muti ubaho w'agahinda gakabije (depression) kandi tugomba gushakisha".

Ibindi bisa n’ibi