Urukundo rutavuzwe: Umukunzi w’ibanga wa Whitney Houston

Whitney Houston (ibumoso) na Robyn Crawford mu bwato muri Australia mu 1987 Uwufise ububasha kw’isanamu ROBYN CRAWFORD/PENGUIN RANDOM HOUSE
Image caption Whitney Houston (ibumoso) na Robyn Crawford mu bwato muri Australia mu 1987

Robyn Crawford yari inshuti magara ya Whitney Houston kuva mu bwana, yaje kumubera umunyamabanga we, ndetse n'umukunzi w'ibanga.

Imyaka myinshi, ibyo gukundana kw'aba bakobwa byakomeje kunugwanugwa ariko bikomeza kuba ibihuha, nabo bakomeza kwicecekera.

Filimi ebyiri ziheruka gusohoka zigaragaza iby'urukundo rwabo, zivuga ko Crawford ariwe wari urukundo nyarwo rw'ubuzima rwa Whitney, icyamamare muri muzika.

Crawford igihe cyose yanze kugira icyo avuga ku buzima bwe n'uwari inshuti ye n'umukoresha we, ariko ubu yahisemo kubivugaho yeruye.

Kubera iki nonaha? Niko yibaza mu gitabo yise 'A Song For You'.

Image caption Crawford yagendanaga ahantu hose ku isi na Houston nk'umunyabanga we

Ati: "Ndababwiza ukuri nakoze ibishoboka ngo ibyo byose bitajya hanze, ni inshingano zanjye kubaha inshuti yanjye no gusobanura ibibeshywa kuri njyewe no kuri Whitney".

Ku nshuro ya mbere, Crawford yemeje ko yakundanye cyane na Houston ubwo bari bataruzuza imyaka 20, ko bakundanye imyaka ibiri.

Ati: "Ntabwo byari ibyo kuryamana gusa, twarizeranaga, twabwiranaga amabanga, ibyiyumvo byacu, abo turi bo. Twari inshuti tukaba n'abakunzi".

Houston niwe wahagaritse uru rukundo ubwo yari amaze gusinya amasezerano na kompanyi ya muzika, aha Crawford impano ya Bibiliya amubwira ko atinya ko ibyabo byajya hanze.

Crawford yanditse no ku buryo bakoreshega ibiyobyabwenge n'uburyo inshuti ye byageze aho biyirenga nta bufasha.

Ati: "Nubwo twari twarashyizeho amategeko y'uko twajya tubikoresha, we yakomeje kuyarengaho akabikoresha buri gihe uko abishatse".

Crawford yitaga Houston akazina ke ko mu bwana, "Nippy"

Uwufise ububasha kw’isanamu ROBYN CRAWFORD/PENGUIN RANDOM HOUSE
Image caption Crawford yitaga Houston akazina ke ko mu bwana, "Nippy"

Kugeza mu 2000 igihe Crawford yatandukanaga n'ikipe ya Houston. Uyu muhanzi wari waramaze kuba icyamamare yari asigaye asubika kenshi ibitaramo ntanitabire gahunda ze za muzika.

Crawford avuga ko akeka ko yari yaratangiye guhohoterwa n'umugabo we Bobby Brown.

Crawford nawe inkuru y'ubuzima bwe si nziza cyane, ni umukobwa warezwe n'umugore wenyine nyuma yo guhunga umugabo wamuhohoteraga no gupfusha benewabo babiri ba hafi bazize SIDA.

Mu gitabo cye ariko avuga ko nyuma yo gutandukana na Houston n'ikipe ye yabashije kubaka ubuzima bwe ndetse agashakana n'undi mugore ubu bafitanye abana babiri barera.

Ku rupfu rwa Houston

Yabwiye BBC ko intego y'igitabo cye avuga ko kwari ukwiyibagiza burundu urupfu rw'inshuti ye, basanze mu bwogero bwa Hotel mu 2012 yapfuye kubera ibiyobyabwenge birenze.

Avuga ko Houston yari umuntu ufite impano ikomeye, ukunda abantu kandi utagira ubugugu.

Avuga ko kwandika iki gitabo byamusubije mu bitekerezo bya cyera akibuka imibanire ye na Houston akarira kubera ibyishimo no akanarira kubera agahinda.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Mu 1992 mu bukwe bwa Bobby na Houston, Crawford yari umuhamya

Crawford avuga ko Whitney Houston yakundaga kuririmbira inshuti ze, zikaba ngo ari zo zumvise kandi zizi ijwi ry'umwimerere ridasanzwe yari yihariye.

Ati: "Ikintu kimwe kuri Whitney ni uko yari ameze nk'umwana. Yahoraga ashaka kwishima uko bishoboka kose".

Uko babaye aba-lesibian

Crawford avuga ko byari urukundo nta kindi, ko bafunguriranye imitima bakaganira, bagakina, bagakundana kugera ku rwego rwo guhuza imibiri.

Byamaze imyaka ibiri maze Houston arabihagarika amubwira ko "byari kugorana mu rugendo rwabo" gusa ngo bakomeje kuba inshuti kuko bari baziranye kurusha undi wese.

Whitney ngo yamubwiye ko 'abantu bamenye iby'urukundo rwabo babikoresha mu kubagirira nabi'.

Icyo gihe byari mu myaka ya 1980 aho abagore kwitwa ko bahuza ibitsina byari nk'icyaha.

Uwufise ububasha kw’isanamu ROBYN CRAWFORD/PENGUIN RANDOM HOUSE
Image caption Crawford (iburyo) ubu afite umugore babana nk'abashakanye

Crawford avuga ko Whitney ibiyobyabwenge byageze aho bimuganza, mu 2001 we ubwe agahamagara umuganga ngo baganire uko yajya muri 'rehab' kuko atifuzaga gupfa.

Avuga ko kubana na Bobby Brown byamwangije bikomeye ariko agakomeza kubibamo, icyo gihe nawe ngo byari bimugoye kumuba hafi kuko yari afite abarwayi ba SIDA ari kwitaho.

Nyuma yo gutandukana n'ibya muzika, Crawford nawe yakomeje kurwana no kureka ibiyobyabwenge, ava mu bya muzika ajya gukora mu mirima no ku bibuga bya tennis aho nta muntu wari umuzi.

Mu gihindura ubuzima niho avuga ko yabonye urundi rukundo, umugore witwa Lisa ari nawe babana ubu.

Mbere gato y'uko Whitney apfa, Crawford yerekanye ibintu binyuranye byaranze muzika ya Whitney yari yarabitse birimo na Bibiliya yigeze kumuha nk'impano.

Crawford avuga ko mu ndirimbo zose Whitney yaririmbye, izo Whitney ubwe yakundaga kuririmba ari indirimbo yaririmbiye Imana.

Ibindi bisa n’ibi