Mbwana Samatta: Umutanzania wa mbere ugiye gukina Premier League aravuga iki?

Mbwana Samatta mu mwambaro mushya w'ikipe nshya

Ahavuye isanamu, Aston Villa

Insiguro y'isanamu,

Mbwana Samatta mu mwambaro mushya w'ikipe nshya

Mbwana Samatta yatangaje ko yishimye cyane kandi biteye ishema kuba yageze mu ikipe ya Aston Villa, avuga ko yibuka cyane ubwo yarebaga Gabby Agbonlahor atsindira ibitego iyi kipe.

Uyu rutahizamu yaguzwe avuye mu ikipe ya Genk yo mu Bubiligi, aba umuntu wa mbere wo muri Tanzania ugiye gukina muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza.

Muri kiganiro cya mbere yahaye Villa TV y'iyi kipe, uyu musore w'imyaka 27 uzwi cyane ku izina rya 'Ally' yavuze ko ibi ari ishema ku gihugu cye.

Ati: "Ndishimye cyane, ni intambwe nini cyane mu rugendo rwanjye rwo gukina umupira.

"Ku bantu bose b'Abatanzania, iyi ni intambwe ikomeye no ku gihugu.

"Buri wese iwacu yari ategereje kureba igihe umuntu wo muri Tanzania azabasha kugera muri Premier League, none ngaha ndahageze uyu munsi. Nshimiye cyane".

Samatta yamenyekaniye mu ikipe ya Simba SC ariho ahita agurwa na TP Mazembe yo muri DR Congo (2011 - 2016) ikipe yanatwaranye nayo igikombe cy'amakipe yabaye aya mbere muri Africa.

Iyi kipe niyo yaje kumugirisha muri Genk mu Bubiligi ari naho Aston Villa yamuguze.

Samatta avuga ko yibuka cyane ko yakuze areba Premier League, ko yibuka abona Gabby Agbonlahor wakiniraga Aston Villa ayitsindira ibitego.

Ati: "Kuva ndi umwana, imwe mu makipe narebaga na Aston Villa irimo.

"Nzi byinshi kuri Aston Villa ariko cyane cyane abakinnyi bakinnye hano mbere.

"Ni ikipe ikomeye cyane kuri njyewe".