Rwanda: Urwego rugenza ibyaha RIB rwemeje ko rufunze umuhanzi Kizito Mihigo

Umuhanzi Kizito Mihigo azwi cyane mu ndirimbo ziririmbirwa Imana, izivuga amahoro n'ubwiyunge Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Umuhanzi Kizito Mihigo azwi cyane mu ndirimbo ziririmbirwa Imana, izivuga amahoro n'ubwiyunge

Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko ku wa 13 z'uku inzego z'umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ajya i Burundi.

Amakuru ku ifatwa rye yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku munsi w'ejo kuwa kane.

Umuturage wo mu gace bivugwa ko yafatiwemo yabwiye BBC ko yabonye uyu muhanzi asanzwe azwi neza, ari kumwe n'abagabo babiri, bahagaritswe n'abaturage bagahamagara abasirikare.

Mu ntango, umuvugizi wa RIB yabariye BBC ko nta makuru bari bafite ku ihagarikwa rye.

Mu itangazo RIB yacishije uyu munsi ku rubuga nkoranyambaga rwarwo, imenyeshya ko uyo muhanzi akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko agamije kujya kwifatanya n'imitwe y'iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n'icyaha cya Ruswa.Rumenyesha ko rwatangiye iperereza kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu 2015, Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 amaze kwemera no guhamwa n'ibyaha birimo kugerageza kugirira nabi perezida Paul Kagame no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Yarekuwe ku mbabazi z'umukuru w'igihugu mu kwezi kwa cyenda 2018.

Umuntu warekuwe ku mbabazi za perezida ategekwa kujya kwiyereka ubushinjacyaha buri kwezi no gusohoka mu gihugu abiherewe uruhushya n'urwego rushinzwe ubucamanza.

Ibindi bisa n’ibi