Coronavirus: Kim Jong-un yoherereje Perezida wa Koreya y'epfo ibaruwa yo kumwihanganisha

Kim Jong-un wa Koreya ya ruguru ubwo yarimo asoma ibaruwa yohererejwe na Perezida Donald Trump w'Amerika

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu,

Kim Jong-un wa Koreya ya ruguru ubwo yarimo asoma ibaruwa yohererejwe na Perezida Donald Trump w'Amerika

Umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un yoherereje ibaruwa Perezida Moon Jae-in wa Koreya y'epfo yo kwihanganisha icyo gihugu kiriguhangana na coronavirus, nkuko bitangazwa n'ibiro bya perezida wa Koreya y'epfo.

Hamaze igihe hari ukuvugana gucye hagati y'abategetsi bombi nyuma y'inama itaragize icyo igeraho y'i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam yahuje Perezida Donald Trump w'Amerika na Kim Jong-un mu kwezi kwa kabiri mu mwaka ushize.

Iyo baruwa yoherejwe hashize umunsi umwe mushiki umwe rukumbi wa Bwana Kim avuze ko ibiro bya perezida wa Koreya y'epfo byifitemo ubucucu, nyuma yaho byamaganiye amagerageza ya vuba aha hashize y'ibisasu bya misile yakozwe na Koreya ya ruguru.

Bivugwa ko iyo baruwa irimo ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage ba Koreya y'epfo muri iki gihe bahanganye na coronavirus.

Nkuko bivugwa n'ibiro bya perezida wa Koreya y'epfo, muri iyo baruwa Bwana Kim yari anahangayikishijwe n'uko ubuzima bwa Perezida Moon bumeze ndetse avuga ko bimubabaje kuba ntacyo ashoboye gukora ngo abafashe mu bibazo barimo.

Bivugwa ko uwo mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru yanashimangiye ubucuti bukomeye no kwizera afitiye perezida wa Koreya y'epfo.

Iyi ni imwe mu nshuro nke zigaragaza ubucuti zibayeho hagati y'abategetsi bombi mu gihe kirenga umwaka cyari gishize, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Laura Bicker uri mu murwa mukuru Séoul wa Koreya y'epfo.

Ni na nyuma kandi y'amasaha macye yari ashize mushiki umwe rukumbi wa Bwana Kim avuze ko ibiro bya perezida wa Koreya y'epfo byifitemo ubusazi kandi byifata nk'umwana kubera ko byamaganye amagerageza yakozwe na Koreya ya ruguru y'ibisasu bya misile biterwa mu ntera ngufi.

Bivugwa ko Perezida Moon yasubije iyo baruwa.