Rwanda: Izindi nzu zirenga 1,000 zigiye gusenywa i Kigali

Abasenyewe

Ahavuye isanamu, BBC

Insiguro y'isanamu,

Bamwe mu baheruka gusenyerwa inzu binubiye ko batahawe ingurane, leta ivuga ko ari ubutabazi

Jean Claude Mwambutsa/BBC Gahuzamiryango i Kigali

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyaburiye Abanyarwanda ko imvura nyinshi igihe gukomeza kugwa kugeza mu kwezi kwa gatanu, ibi byatumye abategetsi muri Kigali bafata imyanzuro ko bagiye kwimura ku ngufu imiryango igera ku 1,500 aho ituye hateje akaga.

Mu kiganiro n'abanyamakuru ejo kuwa mbere, minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yatangaje ko abo bagomba kwimurwa ari abatuye ahegereye ibishanga n'ahandi hateje akaga.

Aimable Gahigi uyobora ikigo gishinzwe iteganyagihe yavuze ko imvura nyinshi izagwa mu mujyi wa Kigali uri, mu karere ka Gicumbi, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare n'igice cy'amajyaruguru.

Ati: "…muri uku kwezi kwa gatatu aho niho hateganyijwe imvura nyinshi ugeraranyije n'ahandi mu gihugu".

Ministeri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi ivuga ko iyi nkuru atari nziza kuko n'imvura yari imaze iminsi igwa yashegeshe igihugu.

Mu mezi atatu ashize mu gihugu hose, abantu 60 barapfuye bazira ingaruka z'imvura, inzu zigera kuri 900 zirasenyuka burundu naho hegitari zirenga 2,000 zirengerwa n'amazi.

Impungenge nyinshi ziba i Kigali kubera imiturire

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu gihe gishize imiryango igera ku 6,000 yimuwe ivanwa mu bishanga no mu manegeka aho ituye.

Mu kwirinda ingaruka z'ibiza bivuye kuri iyi mvura igiye kugwa, Pudence Rubingisa utegeka umujyi wa Kigali avuga ko indi miryango igera ku 1,500 igomba kwimurwa.

Ati: "Uhereye hariya Mpazi (hagati ya Kimisagara na Gitega), hariya ku Mulindi mu murenge wa Nyarugunga, za Rwampala, hirya muri za Kangondo zombi na Kibiraro (aha hazwi nka Bannyahe).

Tugenda tureba amazu cyane cyane ari mu kaga".

Abimuwe benshi mu nkubiri nk'iyi ishize binubiye uburyo bimuwemo, cyane cyane abari bafite ibyangombwa byemewe n'amategeko batahawe ingurane. Iki kibazo n'ubu gishobora kongera.

Bwana Rubingisa yemera ko n'ubu hari abazimurwa nubwo bari barahawe ibyangombwa byo kubaka byemewe n'amategeko, gusa akavuga ko aya ari amakosa yabaye

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Anastase Shyaka mu buryo buteruye we asa n'uwemeza ko nta ngurane aba bazabona.

Ati: "Ugiye kubaka ahantu ibitaro, umuntu yari yarahubatse nk'aka-villa, cyangwa ugiye kuhaca umuhanda, uwo ugomba kumuha ingurane kuko ugiye kuhashyira ibikorwa by'inyungu rusange.

Ariko aha [abagiye kwimurwa], ahantu hari igishanga dushakira inzira y'amazi kugira ngo tuve mu biza, ayo mazi iyo aje akabibatura ntabwo navuga ngo nihagire uguha ingurane".

Bwana Shyaka yemeza ko ibi leta ibikora mu rwego rw'ubutabazi.

Gusenyera ku ngufu abatuye ahateje akaga byatumye hari uduce duhanagurwa burundu, ahakozweho cyane ni nka Kiruhura, Gatsata, Nyabugogo n'ahandi hanyuranye mu mujyi wa Kigali.