Bwa mbere RED Tabara yemeje ko ari yo itera mu Burundi

Bwa mbere RED Tabara yemeje ko ari yo itera mu Burundi

Umutwe witwaje intwaro RED Tabara  ukunze kuvugwa mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubilka ya Demokarasi ya Kongo, ariko uzwi ko ugizwe cyane n'abarwanyi b'Abarundi.

Uwo mutwe uravuga ko ari wo umaze iminsi ugaba ibitero hirya no hino mu Burundi nubwo bitavugwa ku mugaragaro.

Mu itangazo uwo mutwe  washyize ahagaragara, uravuga ko uharanira  ko habaho amatora yisanzuye, abahunze igihugu bose bagataha kandi ngo ntihagire umuntu wicirwa ubusa.

BBC yavuganye n'uvuga ko ari umuvugizi  wa gisirikare wa RED Tabara, Patrick Nahimana, watubwiye ko ari mu Burundi, atangira atwemerera ko abarwanyi ba RED Tabara ari bo bari inyuma y'ibitero bivugwa mu Burundi. 

BBC yagerageje kuvugana n'abategetsi bo mu Burundi ariko ntibyadukundiye.

Ushobora kumva aho hejuru ikiganiro Patrick Nahimana yagiranye na Jacques Niyitegeka.