Itabururwa ry'imfungwa za politiki zanyozwe muri Afurika yepfo

Imfungwa za politiki zanyozwe muri Afurika yepfo zigiye gutabururwa
Ministri w'ubutabera muri Afurika yepfo yatangaje ko ibisigazwa by'imfungwa za politike 83 bigiye gutabururwa. Bose banyonzwe mu gihe cy'ubutegetsi bw'ivanguramoko.
Imfungwa za politiki zigera ku 130 zanyongewe muri gereza yitwaga iya Pretoria hagati ya 1960 na 1990.
Benshi muri izo mfungwa bari abayoboke b'imitwe ya politike ya Pan Africanist Congress na United Democratic Front - yarwanyije cyane, ifatanije n'ishyaka rya ANC rya Nelson Mandela, ubutegetsi bwa banyamuke b'abazungu.
Nubwo bwose hataburuwe ibisigazwa by'imfungwa 47 zamanitswe hagendewe ku itegeko ryahanaga abantu ubutegetsi bw'icyo gihe bwavugaga ko bakururaga akaduruvayo mu gihugu, ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu yatangaje ko hatangiye igikorwa cyo gutaburura ibisagazwa by'izindi mfungwa 83.
Imfungwa za nyuma zanyonzwe muri 89.
Igihano cy'urupfu cyavanyweho muri Afurika yepfo mu myaka itandatatu yakurikiyeho hagendewe ku itegeko nshinga rishya.
Nubwo bwose amateka y'urugamba bwo kwibohora akomeje kuvugwaho muri politiki yo muri Afurika yepfo hari benshi bibaza byinshi impamvu bitangajwe ubu mu gihe amatora y'uturere ateganijwe mu mpera z'uyu mwaka.