Igisirikare cya leta ya Syria cyisubije umujyi wa Palmyra

Ingabo za leta zinjira muri Palmyra

Ahavuye isanamu, Sana/EPA

Insiguro y'isanamu,

Umwotsi uzamuka hejuru y'umujyi wa Palmyra mu gihe ingabo za leta ya Syria zajyaga kuwufata . Ni ifoto yatangajwe n'ibitangazamakuru bya leta.

Umujyi wa Palmyra muri Syria wari warafashwe n'intagondwa zo mu mutwe wiyita Leta ya Kiyislamu (IS) wisubijwe n'ingabo za leta ya Syria.

Umujyi wa Palmyra muri Syria wari warafashwe n'intagondwa zo mu mutwe wiyita Leta ya Kiyislamu (IS) wisubijwe n'ingabo za leta ya Syria.

Umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu - Syrian Observatory for Human Rights - uravuga ko hari urusaku rw'imbunda rucyumvikana mu gace kari mu burasirazuba bw'ubwo mujyi ariko ko igice kinini cy'abarwanyi ba IS bawusohotsemo bahunga berekeza mu burasirazuba.

Igisirikare cya leta ya Syria kimaze igihe cyisubiza uturere cyari cyaratakaje kibifashijwemo n'ibitero by'indege z'Uburusiya n'imitwe yitwaje intwaro y'abayisilamu b'abashia.

Imirwano ikaze yari ikomeje mu ijoro ryakeye.

Umujyi wa kera wa Palmyra

Ahavuye isanamu, AFP/Getty

Mu gihe umujyi wa Palmyra wari mu maboko y'umutwe wiyita Leta ya Kiyislamu, inyubako nyinshi zifite agaciro gakomeye mu mateka ya kera zarasenywe maze amahanga arabyamagana cyane.