Papa Fransisiko yatanze ubutumwa bw'ikizere bwa Pasika

Ahavuye isanamu, EPA
Mu butumwa bwe ku munsi mukuru wa Pasika, umushumba wa Kiliziya gatolika Papa Fransisiko yasabye abakirisitu kugira ikizere no kutaba imfungwa z'ubwoba.
Avugira i Roma mu gihe umutekano we wari urinzwe cyane, Papa yagize ati: "Ntitureke ngo umwijima n'ubwoba ngo biturangaze maze byigarurire imitima yacu".
Ubu butumwa bwe bwakurikiye kwamagana kuwa gatanu ibitero by'iterabwoba byagabwe i Buruseli mu ntangiriro za kino cyumweru bigahitana abantu 31.
Abantu benshi bagombaga gukora urugendo rw'idini i Roma baruburijemo nyuma y'ibitero by'i Buruseli ariko urusengero rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican rwari rwuzuye igihe Papa yasomaga misa kuwa gatandatu nijoro.
Papa yinjiye mu rusengero afite itara rya buji rimwe mu gihe andi yari ajimije maze ageze kuri alitari amatara yandi ahita yakira rimwe nk'imenyetso cy'izuka rya Yezu Kristu.
Ahavuye isanamu, EPA
Papa muri iyo misa yo kuwa gatandatu nijoro yabatije abantu bakuru 12.
Papa muri iyo misa yo kuwa gatandatu nijoro yanabatije abantu bakuru 12 bava mu bihugu binyuranye birimo Ubushinwa, Korea yepfo n'ibindi.
Kuri iki cyumweru Papa yasomye misa ya Pasika ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Roma imbere y'abantu babarirwa mu bihumbi.
Yarangije gutanga umugisha asanzwe atanga kuri Pasika uzwi mu kilatini ku izina rya Urbi et Orbi, bishatse kuvuga ngo umugisha "ku mujyi (wa Roma) no ku isi".