Ikibazo cy'abimukira: Ubugereki bwatangiye kwirukana abimukira bubohereza muri Turukiya
Ubwato butwaye abimukira birukanwe bavuye mu Bugereki bwageze muri Turukiya mu rwego rw'umugambi wa EU ugamije kugabanya ikigero cy'abimukira bagana Iburayi.

Ahavuye isanamu, EPA
Itsinda rya mbere ry'abimukira bakiriwe i Dikili n'abayobozi muri Turukiya
Abimukira benshi buriye ubwato ku kirwa cya Lesbos mu Bugereki bujya i Dikili mu burengerazuba bwa Turukiya.
Urwego rugenzura imipaka rwa EU, Frontex, rwabwiye BBC ko abantu 136 bavuye i Lesbos kuri uyu wa Mbere mu gitondo, benshi muri bo baturuka muri Pakisitani.
Amasezerano hagati ya EU na Turukiya yanenzwe cyane n'imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu kandi yagaragaje impungenge zo gukorwa mu buryo budateguwe.
Ubundi bwato nabwo bugomba gutwara abimukira muri Turukiya bwitezwe kuva ku kirwa cya Chios mu Bugereki ku wa Mbere.
Abategetsi b'Ubugereki bavuga ko abimukira ba mbere boherejwe muri Turukiya batigeze basaba ubuhungiro. Barimo n'abanyagihugu ba Bangladesh, Sri Lanka na Maroke.
Umunyamakuru wa BBC, Sarah Rainsford, uri aho byabvereye aravuga ko ijyanwa ryabo ryakozwe mu mutuzo n'ubwo habaye imyigaragambyo idakanganye ku muryango w'icyambu cya Lesbos.
Umunyamakuru wacu arongeraho ko igitambaro cy'impirimbanyi z'uburenganzira bwa kiremwamuntu cyari kiriho amagamo agira ati: " Ubwato ni ubw'abagenzi, si ubwirukana", ndetse bamwe barimo basakuza bagira bati "Ikimwaro kuri EU".
Abimukira mu Bugereki binubiye ko nta makuru bahawe ahagije ku bijyanye n'inzira zoo gusaba ubuhungiro ndetse bamwe bavuze ko batari bazi ko bashobora kwirukanwa.
Ibiro ntaramakuru bya Associated Press byavuze ko Frontex ifite abakozi bari munsi ya kimwe cy'icumi (1/10) bakenewe bagombye gukora akazi.
Mu rwego rw'amasezerano, abimukira bajya mu Bugereki ku buryo butemwe n'amategeko bagomba gusubizwa muri Turukiya nibadasaba ubuhungiro cyangwa se ubusabe bwabo ntibwemerwe.
Kuri buri mwimukira wo muri Siriya usubijwe muri Turukiya, EU itegerejwe kwakira undi munya Siriya wemerewe ubuhungiro.
Turukiya yahawe amafaranga ndetse inashyigikirwa mu buryo bwa politike.
Aho bibera: Mark Lowen, Umunyamakuru wa BBC, mu burengerazuba bwa Turukiya
Ahavuye isanamu, AFP
Turukiya iri kwitegura gutuza abimukira birukanwe.
Yaba ari Turukiya cyanwa Ubugereki byakoze ibi bintu mu buryo buhutiyeho kugira ngo bakurikize itariki ntarengwa bari bihaye kandi nta gihugu cyiteguye neza.
Abakozi bacye bakenewe gukora akazi ni bo bageze ku birwa by'Ubugereki baje gufasha muri iki gikorwa kandi imyiteguro muri Turukiya iracyafite ibibazo.
Amahema abiri yubatswe i Dikili yandikirwamo itsinda rya mbere ry'abimukira bava i Lesbos, hari n'andi mahema nkayo ari mu gace k'amajyepfo ku bimukira bavuye i Chios.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Turukiya avuga ko abatari abanya Siriya bazirukanwa naho abanya Siriya bakoherezwa mu nkambi aho bazasimbura abazoherezwa mu Burayi mu rwego rw'amasezerano y'umugambi wiswe "umwe kuri umwe".
Ariko haracyari ugushidikanya gukomeye mu kumenya niba aya masezerano azaramba cyanwa niba abimukira bazafatwa nk'uko bikwiye nibagera hano.
Ahavuye isanamu, AFP
Abimukira ku kirwa cya Chios bigaragambije bamagana amasezerano ya Turukiya na EU
Ahavuye isanamu, EPA
Ubugenzuzi bw'umupaka mu majyaruguru kimwe na hano muri Hongiriya, bwatumye ibihumbi by'abimukira bahera mu Bugereki