Imvura imaze guhitana 12 mu mujyi wa Kigali

Ministiri Seraphine Mukantabana
Insiguro y'isanamu,

Ministiri Seraphine Mukantabana

Nyuma y'imvura idasanze imaze guhitana abantu 12 mu mujyi wa Kigali, ministeri ishinzwe kurwanya Ibiza yahamagariye abatuye mu manegeka kwimuka vuba kuko bigaragara ko imvura nyinshi ishobora gukomeza kugwa.

Ministeri ishinzwe guhangana n'ingaruka z'ibiza yavuze ko iyo mvura yageze mu gihugu cyose ariko yibasira umujyi wa Kigali aho yahitanye abantu 12 mu turere twa Nyarugenge na Gasabo.

Yasenye amazu agera ku 150 ,imihanda imwe n'ibiraro bikukumurwa n'amazi.

Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza, Seraphhine Mukantabana, yavuze ko leta igiye kugoboka abantu badafite aho bikinga kandi badafite n'amikoro.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko mu gihugu hose hamaze guteganywa ububiko buzajya bwifashishwa mu kugoboka byihuse abahuye n'akaga bitabaye ngombwa ko ubufasha buturuka mu murwa mukuru Kigali.

Izindi ngamba zafashwe ni ugusaba abantu batuye mu duce twakwibasirwa n'ibiza kwimuka badashyizeho amananiza.