Perezida Magufuli yageze mu Rwanda

Perezida Magufuli na Perezida Kagame ku Rusumo
Image caption Perezida Magufuli na Perezida Kagame ku Rusumo

Mu rugendo rw'iminsi 2 yatangiye mu Rwanda, Perezida John Pombe Magufuli na mugenzi wo mu Rwanda, bafunguye ikiraro cya Rusumo n'ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n'abinjira n'abasohoka bihuriweho n'ibihugu 2.

Aherekejwe n'umugore we, Perezida Magufuli yinjiye mu Rwanda akoresheje inzira y'umuhanda.

Nyuma y'umuhango wabereye ku Rusumo abakuru b'ibihugu byombi berekeje i Kigali bakoresheje umuhanda.

Uru n'urugendo rwa mbere Perezida Magufuli akoreye mu mahanga kuva yagera k'ubutegetsi mu mpera z'umwaka ushize.