Igihangange muri basketball, Kobe Bryant, yitwaye neza cyane ku mukino we wa nyuma

umukinnyi wa Los Angeles Lakers Kobe Bryant (24) apepera abafana muri sitade ya Staples Center nyuma y'umukino bakinaga na Utah Jazz

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Abafana benshi cyane baje kureba umukino wa nyuma wa Kobe Bryant

Kobe Bryant, umwe mu bakinnyi b'ibirangirire muri Basketball yasezeye kuri uyu mukino yitwara neza ku mukino we wa nyuma, amaze imyaka imyaka 20 akina.

Yatsinze amanota 60 wenyine, afasha ikipe ye ya LA Lakers kwigaranzura Utah Jazz bari bahanganye mu mujyi wa Los Angeles.

Bryant w'imyaka 37, yamaze imyaka yose y'imikinire muri Lakers, atwara ibikombe bitanu bya shampiyona ya NBA ndetse anaba umukinnyi wa gatatu watsinze amanota menshi mu mateka ya basketball. Amatike y'umukino we wa nyuma yagurishijwe amadolari agera ku 27.500.

Bryant yatsinze amanota 23 mu gace ka kane k'umukino bituma ikipe ye ikuramo ikinyuranyo cy'amanota 15 itsinda umukino.

Nyuma y'umukino, yabwiye ikivunge cy'abafana ko "bitangaje" kurangiza umukino muri ubwo buryo.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Bryant yatangiye gukina muri NBA afite imyaka 17, akirangiza amashuri yisumbuye

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu,

Yakiniye ikipe ya LA Lakers ubuzima bwe bwose

Ahavuye isanamu, Gary A. Vasquez/USA TODAY/Reuters

Insiguro y'isanamu,

Bryant yavuze ko atari yarigeze atekereza ko ashobora gukina neza cyane ku mukino we wa nyuma

Yagize ati: "Urazi, nari naniwe cyane pe, ariko natekereje ko ngomba gukomeza ngahanyanyaza kubera ko abafana bari batangaje kandi ntekereza ko icyo ari cyo nzibuka kurusha ibindi."

Ibyamamare mu ma filimi i Hollywood, abaririmbyi b'injyana ya Rap ndetse n'ibyamamare mu mikino, bose bari bitabiriye uyu mukino muri sitade ya Staples Center yari yakubise yuzuye i Los Angeles.

Urwego rutwara abantu muri gari ya moshi i Los Angeles rwahinduye izina rya sitasiyo iri hafi ya sitade ya Staples Center yitirirwa uyu mukinnyi bayita "Kobe station" kuri uwo munsi.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Ibirango biriho izina rya Kobe Bryant byagurishijwe cyane mu iduka riri kuri sitade ya Staples Center

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Abafama banditse ubutumwa busezera kuri Kobe Bryant ku rukuta rwa sitade ya Staples Center

Inzu ikorerwamo imyidagaruro n'ibiganiro ya Los Angeles yacanywemo urumuri rutaka amabara ya Lakers.

Cyakora abanyamakuru bavuga ko Bryant adakundwa n'abafana bose.

Imikinire ye yaranzwe no kutagenda neza ku buryo buhoraho kandi muri 2003 yarezwe gufata umugore ku ngufu, ndetse yaje kumvikana nawe bitarinze kujya mu rukiko.

Kobe Bryant wakuriye muri leta ya Philadelphia yatangiye gukina muri NBA akirangiza amashuri yisumbuye ku myaka 17.

Yabaye umukinnyi muto kurusha abandi wakinnye muri NBA, igihe ikipe ye yakinaga na Dallas afite imyaka 18, amezi abiri n'iminsi 11.