Amatora ya Amerika 2016: Clinton na Sanders bateranye amagambo mu kiganiro mpaka gikomeye

Abakandda Hillary Clinto (ibumoso) na Bernie Sanders (iburyo)

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Ubushyamirane bwazamutse hagati ya Bwana Sanders na Madamu Clinton mbere y'amatora yo muri New York

Abakandida Hillary Clinton na Bernie Sanders bahanganye mu kiganiro mpaka mbere y'amatora y'ibanze muri leta ya New York ateganyijwe ku wa Kabiri.

Ibikorwa byo kwiyamamaza mu ishyaka ry'Abademokarate bimaze iminsi byumvikanamo guseserezanya ku bakandida igihe bateranaga amagambo ku ngingo y'ubushobozi bwabo bwo kuba bayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Banahanganye mu nzego zerekeye kugenzura amabanki ya Wall Street, ibijyanye no kugenzura imbunda mu basivile ndetse no kongera umushahara fatizo.

Bwana Sanders amaze gutsinda amaleta arindwi ku munani amaze gutora mu cyiciro cy'ibanze, ariko madamu Clinton afite amahirwe akomeye yo guhagararira ishyaka rye.

Abademokarate bamye birinda gucyocyorana nk'uko byagaragaye mu bikorwa by'abaharanira guhagararira abo mu ishyaka ry'aba Repubulikani.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

New York ni leta Bwana Sanders agomba gutsinda byanze bikunze kugira ngo yongere amahirwe ye