Urukiko rw'Ikirenga muri Brezil rwemeye itora ryo kweguza perezida Rousseff

Icyapa cyerekana perezida Dilma Rousseff n'uwahoze ari perezida Luiz Inacio Lula da Silva, mu nteruro yanditse mu giporutigali isobanura ngo " Bari babizi byose. Kweguzwa ni aka kanya" 14 z'ukwa Kane 2016

Ahavuye isanamu, AP

Insiguro y'isanamu,

Abatavuga rumwe na Dilma Rousseff bakataje mu bikorwa byo kumweguza

Urukiko rw'Ikirenga muri Brezil rwanze ubusabe bwa guverinoma bwari bugamije kuburizamo itora ryo gukura icyizere kuri perezida Dilma Rousseff.

Madamu Rousseff, uvuga ko abatavuga rumwe nawe bari kugambana "kumuhirika", araregwa kuyobya uburari ku bijyanye n'amakonti ya guverinoma.

Yasezeranyije ko azahangana kugeza "ku munota wa nyuma" kabone n'ubwo amashyaka atatu ashamikiye ku ishyaka rye yamukuyeho amaboko, mbere y'amatora ateganyijwe mu nteko ishinga amategeko ku cyumweru.

Urukiko rw'Ikirenga rwafashe icyemezo cyarwo mu buryo budasanzwe.

Impaka zerekeye gukura icyizere kuri perezida Rousseff ziteganyijwe gutangira ku wa Gatanu mu nteko ishinga amategeko ndetse zigakomeza no ku Cyumweru. bibiri bya gatatu (2/3) by'abadepite nibatora bemera ko perezida akurwaho icyizere, impaka zizajya murri sena.

Itora ryo gukura icyizere kuri Rousseff, rizaharura inzira yo gutuma akurwa ku butegetsi.

Umushinjacyaha mukuru, Jose Eduardo Cardozo, yatanze impuruza ku wa Kane igamije guhagarika iri tora, kubera ko yavuze ko uburyo ryakozwemo bubangamira uburenganzira bwa perezida bwo kwihagararaho.

Abacamanza barindwi ku icumi batoye banga icyo cyifuzo ndetse babikora na mbere y'uko Urukiko rw'Ikirenga rurangiza imirimo yarwo.

Ku wa Kabiri, madamu Rousseff yashushe nk'uvuga ko visi perezida Michel Temer, ari we uyoboye inkubiri yo "kumwegura ku butegetsi".

Yavuze ko ubutumwa bunyuze mu buryo bw'amajwi bwakwirakwijwe na Bwana Temer asa n'uwemera kumusimbura ku mwanya wa perezida, ari ikimenyetso cyerekana ubwo bugambanyi. Ariko rero ntiyamuvuze mu izina.

Yagize ati: "Brezil iri mu bihe bitangaje, ibihe byo guhirika ubutegetsi, bidafite ishingiro kandi by'ubugambanyi."

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Dilma Rousseff ahakana ibirego by'uko yayobeje uburari ku makonti ya guverinoma

Abadepide bategerejwe gutangira impaka kuri uyu wa Gatanu, mu gihe amatora azatangira ku Cyumweru saa 17:00 ku isaha mpuzamahanga ya GMT. Ibyavuye mu matora bizamenyekana ku mugoroba w'uwo munsi.

Umutekano uzaba wakajijwe cyane hanze y'inteko ishinga amategeko igihe amatora azaba ari kuba.

Mu gihe abatavuga rumnwe na perezida Rousseff bavuga ko kumweguza bishyigikiwe n'abanya Brezil benshi, abamushyigikiye bavuga ko ibi ari uburyo butomoye bwo gufata ubutegetsi ku ngufu bikozwe n'abanzi be muri politike.

Perezida Rousseff na Bwana Temer baramutse bakuwe ku myanya yabo, umukuru w'inteko ishinga amategeko Eduardo Cunha ni we wahita ajya ku butegetsi.

Cyakora akurikiranyweho ibirego bijyanye n'ikoreshwa ry'amafaranga atanyuze mu nzira z'amategeko.

Ni iki kizakurikiraho?

Itora mu nteko ishinga amategeko: Itora kuri iki kibazo cyo kweguza perezida riteganyijwe ku Cyumweru. Hakenewe bibiri bya gatatu by'ubwiganze kugira ngo icyemezo cyijyanwe muri sena.

Itora muri Sena ryerekeye urubanza: Icyemezo ku ikurwaho icyizere kuri Madamu Rousseff nikijyanwa muri sena, ubwiganze buto ni bwo bucyenewe gusa kugira ngo ahagarikwe iminsi 180 mu gihe azaba ari gucibwa urubanza. Visi perezida icyo gihe ni we uzafata ubutegtsi muri icyo gihe.

Itora ryo kweguzwa: Kugira ngo Madamu Rousseff akurwe ku butegetsi burundu, hakenewe bibiri bya gatatu by'ababishyigikiye muri sena. Ibi nibiramuka bibaye, Bwana Temer azaguma ku butegetsi mu nzibacyuho.