Dr Leon Mugesera yakatiwe gufungwa burundu

Dr Leon Mugesera agera i Kigali

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Dr Leon Mugesera agera i Kigali

Urukiko rukuru rw'u Rwanda rwakatiye Dr Leon Mugesera gufungwa burundu rumaze kumuhamya ibyaha bya Jenoside n'ibindi byibasira inyokomuntu.

Leon Mugesera ufite imyaka 63 yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda kuri 23/01 2012.

Yagejejwe mu rukiko rukuru rw'u Rwanda kuri 17/09/2012, maze urubanza rwe rutangira mu mizi kuri 17/01/2013.

Umucamanza Antoine Muhima atangaza igihano cyagenewe Dr Mugesera Leon nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gushishikariza abantu gukora jenoside n'itoteza rishingiye ku moko.

Bagenda basimburana, abacamanza basomye imishandiko y'impapuro mu gihe cyageze ku masaha 4.

Nyuma y'umwanzuro w'urukiko, Mugesera utagaragaje amarangamutima, yabwiye urukiko ubwe ko ajuririye igihano yahawe.

Ibyaha Mugesera yahamijwe bishingiye ahanini ku ijambo yavugiye mu karere ka Kabaya aho akomoka mu mpera z'umwaka wa 1992.

Muri iri jambo Mugesera ngo yahamagariraga abahutu kwica abatutsi ndetse n'abanyepolitiki bari mu mashyaka ahanganye na MRND ryari ku butegetsi muri icyo gihe.

Nyuma y'iriyo jambo, ubutegetsi bwariho na bwo ngo bwabonye ko ryahamagariraga urwango ndetse busaba ko atabwa muri yombi.

Dr Mugesera ahakana ibyaha aregwa avuga atari kugira uruhare mu cyaha cyabaye adahari.

Dr Leon Mugesera ku rukiko rukuru
Insiguro y'isanamu,

Dr Leon Mugesera ku rukiko rukuru

Skip podcast promotion and continue reading
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of podcast promotion

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko icyo kitaba igisobanuro kuko yakongeje umuriro arangije arahunga.

Uwo mugabo waminuje mu bumenyi bw'indimi, yigeze kwigisha muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba kandi yari yungirije umukuru w'ishyaka rya MRND muri Gisenyi.

Mu iburana rye ntiyakunze kwerura ngo yemere ko iyo mbwirwaruhame ari iye n'ubwo yavuze kenshi ko ijambo aregwa ryahinduwe.

Nyuma y'imyaka 20 ari muri Canada, Mugesera yaje koherezwa kuburanira mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ndetse n'urubanza rutangira mu mpera zawo.

Ni urubanza rwakunze kurangwamo impaka nyinshi n'isubikwa rya hato na hato.

Ku ruhande rw'ubushinjacyaha, hashoboye kuza abatangabuhamya bashinja barimo abavuga ko bafitanye isano na Mugesera.

Gusa we arangije kuburana nta mutangabuhamya umushinjura ugaragaye mu rukiko.

Urutonde yashyikirije urukiko rwariho abantu b'ibihangange nk'uwari umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye ndetse n'abakuru b'ibihugu bikomeye mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano bariho icyo gihe, ariko nta n'umwe washoboye kugaragara mu rukiko .