Abantu 2 baguye mu mvururu zishingiye ku rwango rw'abanyamahanga muri Zambia

Ahavuye isanamu, AFP
Amaduka amwe yarabomowe
Polisi ya Zambia iravuga ko hari abantu 2 bishwe batwitswe kubera imvururu zishingiye ku rwango rw'abanyamahanga mu murwa mukuru w'icyo gihugu, Lusaka.
Polisi yavuze ko abantu barenga 250 bamaze gufatwa nyuma y'isahura ryibasiye amaduka y'abanyarwanda.
Amaduka arenga 60 y'abanyarwanda yarasahuwe.
Ibyo bitero byagabwe ku banyarwanda kubera ko bashinjwa kwica abantu maze bagakoresha ingingo z'imibiri yabo mu migenzo y'amarozi.
Polisi iravuga ko ibyo birego ari ibihuha.
Ahavuye isanamu, AFP
Igipolisi kivuga ko abakwiza ibihuha ari abagizi ba nabi
Umuvugizi w'igipolisi cya Zambia, Charity Munganga, mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko ibyo bihuha ari ibitangazwa n'abantu bafite umugambi w'ubugizi bwa nabi kandi bagashaka kuzana ubwoba mu baturage kugirango basobanure ubugizi bwa nabi bwabo.
Kuva mu kwezi kwa gatatu, abantu 6 barishwe maze bavanwamo ibice by'imibiri yabo.
Hari ibihuha bivuga ko ibyo bice by'imibiri byagombaga gukoreshwa mu mihango y'amarozi kugirango abacuruzi bunguke cyane.
Igihe izo mvururu zatangiraga igipolisi cyagombye kwitabazwa kandi n'abanyarwanda benshi bahungira ku mazu igipolisi gikoreramo.
Ahavuye isanamu, AFP
Insoresore ziraye mu maduka zirayasahura
Umuvugizi w'igipolisi, Charity Munganga, yatangaje ko abapolisi bakirinze umutekano wo mu duce imvururu zabereyemo ariko ngo kuri uyu wa gatatu nta mvururu zabaye.
Umunyamakuru wa BBC uri i Lusaka, Meluse Kapatamoyo, aravuga ko izo mvururu zatangiriye mu duce dukennye two muri uwo mujyi kuwa mbere maze kuwa kabiri zadukira n'ahandi.
Ubwo insoresore ziraye mu maduka zirayasahura.
Ahavuye isanamu, AFP
Abantu barenga 250 bamaze gutabwa muri yombi
Abanyarwanda nibo bimukira benshi batuye muri Zambia.