Perezida Edgar Lungu wa Zambiya yahumurije Abanyarwanda basahuwe

Ahavuye isanamu, AFP
Bamwe mu baturage barimo gusenya iduka bashakaga gusahura
Perezida Edgar Lungu wa Zambiya yavuze ko ubusahuzi bwakorewe Abanyamanga i Lusaka ari igisebo kuri Zambiya.
Muri ubwo busahuzi burimo imvururu bwamaze iminsi 2, hasenywe amaduka y'abimukira b'Abanyarwanda arenga 60.
Perezida Lungu yasuye abo bantu bakuwe mu byabo ubu bahungiye mu rusengero.
Ahavuye isanamu, AFP
Abapolisi bari gikorwa cyo kurwanya ubusahusi
Umunyarwanda twavuganye mu mujyi wa Lusaka, yavuze ko Perezida Lungu yijeje abo bantu bahohotewe ko leta izakurikirana ababikoze kandi ishakishe impamvu byabaye.
Byabaye ngombwa ko leta ya Zambiya ikoresha ingufu za gisrikare mu gohosha ubwo busahuzi.
Umunyarwanda twavuganye yavuze ko HCR yemeye gufasha abanyarwanda n'Abanyamulenge bafite ibyangombwa by'ubuhunzi.
Yavuze ko abatabifite bamenyeshejwe ko bazitabwaho na leta ya Zambiya.