Umudepite muri Nigeriya yakubiswe inshyi n'abashinzwe amagereza

Ahavuye isanamu, Facebook
Depite Onyemaechi Mrakpor
Umuyobozi wa magereza muri Nigeriya, yahamagajwe n'inama nshinga mategeko kugira ngo yisobanure ku kibazo cy'uko abapolisi ba gereza bakubise inshyi umudepitekazi.
Onyemaechi Mrakpor, yavuze ko yakupiswe inshyi imodoka ye yari atwaye imaze guhita ku mudoka zari ziherekeje uwo muyobozi w'amagereza, Peter Ekpendu.
Amakuru aravuga ko uwo mukuru wa magereza yareberaga ubwo abashinzwe umutekano we bakupitaga uwo mudepitekazi.
Abategetsi ba Nigeriya bakunze guherekezwa n'imodoka nyinshi bigatuma abagenda mu zindi modoka bava mu mihanda.