Obama nta ngabo zo ku butaka azohereza muri Syria

Ahavuye isanamu, EPA
Perezida Barack Obama yavuze ko nta basirikare bo ku butaka Amerika izohereza muri Syria ngo kandi ingufu za gisirikare zonyine ntizihagije mu kubonera igisubizo ikibazo cyo muri Syria.
Obama mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko ryaba ari ikosa Amerika cyangwa se Ubwongereza byohereje ingabo zirwanira ku butaka kujya guhirika ubutegetsi bwa Perezida Assad.
Yongeyeho kandi ko atekereza ko umutwe wiyita Leta ya Kiyislamu (IS) udashobora kuneshwa mu mezi 9 asigaje ku butegetsi.
Yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane ku buryo nta gisubizo cyoroshe cyahita kiboneka.
Ahavuye isanamu, AP
Obama avuga ko ibitero by'indege by'ingabo z'amahanga kuri IS bizakomeza
Perezida Obama ibyo yabitangaje mu gihe yari mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Bwongereza.
Yavuze kandi ko ingabo z'amahanga ziyobowe na Amerika zizakomeza ibitero by'indege ku birindiro by'umutwe wiyita Leta ya Kiyislamu.
Obama yongeho kandi ko amahanga agomba gukomeza kwotsa igitutu impande zose zirebwa n'ikibazo cyo muri Syria harimo n'Uburusiya, Iran ndetse n'imitwe itavuga rumwe na leta itagendera ku matwara akarishye.