Umurambo wa Papa Wemba watahukanwe muri Congo

Ahavuye isanamu, AFP
Papa Wemba yitabye imana nyuma yo kugwa akaraba mu gitaramo i Abidjan.
Umurambo wa Papa Wemba watahukanwe muri Congo. Uyu munyamuziki w'icyamamare muri Afurika yitabye imana ku cyumweru muri Cote d'ivoire.
Abantu babarirwa mu magana bari bategereje umurambo hanze y'ikibuga cy'indege i Kinshasa.
Naho i Abidjan muri Cote d'ivoire - aho yaguye arimo kuririmba - haraye habaye igitaramo mu ijoro cyo kumusezeraho.
Biteganijwe ko azashyingurwa kuwa kabiri nyuma yo gusezera ku murambo bizabera muri sitade yo mu murwa mukuru Kinshasa kuwa mbere.
Abategetsi bo muri leta n'abahagarariye ibihugu byabo muri Congo barateganya kwitabira misa yo gusezera kuri uwo munyamuziki w'icyamamare ku kibuga cy'indege mbere yuko umurambo we ujyanwa mu buruhukiro.
Abari bategereje ko umurambo ugera ku kibuga cy'indege.
Papa Wemba witabye imana afite imyaka 66 yafatwaga k'umwe mu banyamuziki b'abanyafurika bakomeye cyane.
Yamenyekanye cyane mu njyana ya Soukous, yakwirakwiriye muri Afurika.
Ahavuye isanamu, AFP
I Abidjan muri Cote d'ivoire - aho yaguye arimo kuririmba - haraye habaye igitaramo mu ijoro cyo kumwibuka
Ahavuye isanamu, AFP
Abafana be babarirwa mu magana bari baje kumusezeraho
Umunyamakuru wa BBC uri i Abidjan, Tamasin Ford, aravuga ko benshi mu bari bitabiriye icyo gitaramo cyabereye i Abidjan bari bambaye imyenda y'umweru.
Umugore wa Papa Wemba n'abakoranaga nawe bari bahari.
Mu baririmbye harimo abanyamuziki b'ibyamamare bo muri Cote d'ivoire barimo, Magic System, Meiway, Espoir 2000, Zouglou Makers n'abagize itsinda rya Viva La Musica ryari irya Papa Wemba bari kumwe nawe igihe yitabaga imana mu gitaramo.
Ahavuye isanamu, AFP
Abarimbyi n'ababyinnyi bari kumwe nawe igihe yitabaga imana nabo bari bari muri icyo gitaramo cyo kumusezeraho.