Umurinzi w'inkambi ya Auschwitz yasabye imbabazi

Ahavuye isanamu, EPA
Reinhold Hanning, mu ntebe y'abagendana ubumuga
Umugabo wahoze ari umurinzi mu nkambi abanazi biciyemo abayahudi ya Auschwitz muri Pologne yasabye imbabazi avuga ko ababajwe cyane no kubona yarakoreye ishyirahamwe ryishe abantu benshi cyane.
Reinhold Hanning - w'imyaka 94 y'amavuko - wahoze ari umusirikare mu ngabo za Hitler - yavuze ko ubu bibaye ubwa mbere avuga ku gihe yamaze i Auschwitz maze avuga ko abikoze kugirango ashyire ibintu mu buryo.
Ahavuye isanamu, Bundesarchiv
Reinhold Hanning akiri muto yambaye imyenda y'igisirikare cya SS cya Hitler
Mu rubanza rwe rubera mu Budage, yavuze ko atewe isoni zo kubona ntacyo yakoze mu kugerageza guhagarika iyicwa ry'abayahudi kandi yari azi neza ko barimo bicwa.
Bwana Hanning ashinjwa kuba yarafashije mu kwica abantu ibihumbi 170.