Amatora ya Amerika: Trump ari hafi yo kubona itike yo guhagararira aba Repubulikani

Donald Trump avugana n'abamushyigikiye muri Indiana

Donald Trump asa n'uwabaye umukandida uzahagararira ishyaka ry'aba repubulikani nyuma y'uko atsindiye muri leta ya Indiyana, bigatuma uwo bari bahanganye, Ted Cruz yikura mu matora.

Bwana Trump, udakunzwe cyane mu ishyaka rye, ubu noneho afite inzira isa n'iboneye yo kubona abamushyigikiye bagera ku 1.237 bakenewe kugira ngo ashobore guhagararira ishyaka ry'aba Repubulikani.

Ibi bizatungura benshi cyane batanabonaga uyu muherwe w'umucuruzi nk'umukandida ushoboye igihe yatangazaga icyemezo cye cyo kwiyamamaza mu mwaka ushize.

Insiguro y'isanamu,

Abashyigikiye Cruz bari mu marira menshi

Insiguro y'isanamu,

Sanders yakoreye mitingi muri leta ya Kentucky mbere y'uko abona intsinzi muri leta ya Indiana.