Impanuka y'imodoka itwaye peteroli yishe abantu 52 mu ntara ya Ghazni

Ahabereye impanuka muri Afuganisitani ku itariki ya 08/05/2016
Insiguro y'isanamu,

Bisi zagize impanuka zari zitwaye abagenzi

Imodoka ebyiri za bisi zagonganye n'ikamyo yari ipakiye peteroli ku muhanda mugari muri Afuganisitani zica abantu 52.

Umuyobozi yabwiye BBC ko abantu 73 bakomereye muri iyi mpanuka bajyanywe mu bitaro mu ntara ya Ghazni.

Izo modoka uko ari eshatu zakongotse nyuma yo kugonganira ku muhanda munini uhuza umurwa mukuru Kabul n'umujyi uri mu majyepfo wa Kandahar.

Impanuka zirasanzwe muri Afuganisitani aho imihanda itameze neza ndetse amategeko agenga umuhanda ntiyubahirizwa kenshi.

Imwe muri bisi zagize impanuka
Insiguro y'isanamu,

Biravugwa ko impanuka yabaye saa 06:30 zo muri Afuganisitani

Ahabereye impanuka muri Afuganisitani ku itariki ya 08/05/2016
Insiguro y'isanamu,

Abantu batuye hafi y'aho impanuka yabereye baje gutabara

Abategetsi muri Afuganisitani baravuga ko imodoka ebyiri za bisi zagonganye n'ikamyo yari ipakiye peteroli ku muhanda mugari zica abantu 52 abarenga 70 barakomereka.

Imodoka zose uko ari eshatu zakongotse nyuma yo kugonganira ku muhanda mugari uhuza umurwa mukuru Kabul n'umujyi w mu majyepfo wa Kandahar.

Impanuka ziramenyerewe cyane muri Afuganisitani ahanini kubera imihanda mibi ndetse n'abashoferi batubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Ibiro ntaramakuru bya Associated Press biravuga ko umuyobozi wa polisi yo mu muhanda mu ntara, Mohammadullah Ahmadi, yavuze ko impanuka yatewe n'uburangare.

Yavuze ko abaturage bafashije abazimya umuriro n'abatabara abantu mu kuvana abari baheze mu modoka zarimo zishya.

Jawed Salangi, Umuvugizi w'intara ya Ghazni yabwiye umunyamakuru wa BBC, Mahfouz Zubaide, ko yari yabonye inyandiko zerekana ko abagenzi bagera kuri 125 bari bari mu rugendo muri izo bisi.

Ibiro ntaramakuru bya Efe bivuga ko impanuka yabaye saa 06:30 za mu gitondo ku isaha yo muri Afuganisitani.