Impande zihanganye muri Yemeni zemeye guhanahana imfungwa

Abarwanyi muri Yemeni

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Abarwanyi muri Yemeni

Impande zihanganye mu ntambara yo muri Yemeni zemeye guhanahana imfungwa.

Amasezerano hagati y'ingabo za leta ya Yemeni n'inyeshyamba z'aba Houthi arafatwa nk'intambwe y'ingenzi igezweho mu biganiro by'amahoro bimaze ibyumweru ariko bikaba nta kintu kinini byari byageraho.

Amakuru aturuka ku mpande zihanganye mu nama zirimo muri Kuwait aravuga ko bahanahana kimwe cya kabiri cy'imfugwa buri ruhande rufite.

Inyeshyamba ziravuga ko imfungwa zibarirwa mu magana arizo zirazerebwa n'icyo gikorwa.

Biravugwa ko bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy'iminsi makumyabiri.