Susannah Mushatt Jones, Umunyamerikakazi wa nyuma wavutse mu kinyejana cya 19 yapfuye

Susannah Mushatt Jones, ari gufat ifunguro rya mugitondo i Brooklyn, NÉE, ku itariki ya 22/06/215

Ahavuye isanamu, AP

Insiguro y'isanamu,

Madamu Jones ntiyigeze anywa itabi cyangwa ngo anywe inzoga, ariko avuga ko yakundaga inyama y'ingurube.

Umugore uzwi ko ari we ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye afite imyaka 116 i New York.

Susannah Mushatt Jones wavukiye muri leyta ya Alabama mu kwezi kwa Karindwi 1899, ni nawe Munyamerika wari usigayeho wavutse mu kinyejana cya 19.

Yabayeho mu binyejana bitatu, mu gihe cy'intambara ebyiri z'isi ndetse no ku butegetsi bw'abaperezida 20 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu umugore w'Umutaliyanikazi, Emma Morano, ni we ufashe ikamba ryo kuba umuntu ukuze kurusha abandi ku isi, ndetse bitekerezwa ko ari we muntu wa nyuma usigayeho wavutse mu myaka ya za 1890.

Madamu Jones yari umwe mu bana 11. Ba nyirakuru na sekuru bari abacakara, ababyeyi be bari abasaruzi b'imyaka mu gihe cy'ubucakara.

Yagiye mu ishuri ryihariye ryagenewe abana b'abakobwa b'abirabura arangiza amashuri y'isumbuye mu mwaka wa 1922.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Madamu Jones yizihije isabuku y'imyaka 116 mu kwezi kwa karindwi 2015

Yamukiye muri New York gukora akazi ko kurera abana, aho yanatangirije ikigega cyo kwishyurira amashuri abana b'abakobwa b'abirabura muri Amerika. Madamu Jones yakomeje gukora kugeza apfuye, yakoze nk'umunyamuryango mu nzu yabagamo yita ku bana kugeza afite imyaka 106.

Ibanga ryo kubaho igihe kirekire

Nk'umwe mu biremwamuntu bari bakiriho bavutse mu kinyejana cya 19, madamu Jones yabayeho mu gihe cy'amateka maremare kurusha undi muntu wese ku isi.

Dore urugero, mu mkwaka w'amavuko wa 1899, wabaye intangiriro y'ibihe by'amateka benshi bamenya babikuye mu bitabo gusa:

  • Intangiriro y'intambara ya kabiri y'aba Boer muri Afurika y'Epfo
  • Intangiriro y'intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Filipine
  • Ivumburwa ry'umuti wa Aipirine (aspirin)

Yanavutse mbere y'urupfu rw'Umwamikazi Victoria w'Ubwongereza.

Ahavuye isanamu, Alamy

Insiguro y'isanamu,

Emma Morano w'imyaka 116 ni umutaliyanikazi utekerezwa kuba ari we muntu mukuru cyane usigaye ku isi wavutse mu myaka ya za 1890

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

Madamu Jones yamye avuga ko kuryama igihe gihagije, ntanywe itabi cyangwa ngo anywe inzoga ari zo mpamvu z'ingenzi zatumye abaho imyaka 116 yizihije mu mwaka ushize.

Ariko rero iby'ishimo no kwinezeza yagize mu buzima bwe ni byo bishobora kuba byarateye kubaho iki gihe.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Time Magazine mu mwaka ushize, yemeye ko yajyaga arya uduce duto tune tw'inyama y'ingurube n'umuleti w'amagi amenaguye mu tuvungukira (bakunze kuwita 'scrambled eggs') buri munsi.

Umuryango we uvuga ko icyamushimishije ni ukugura imwe mu myambaro y'imbere bita lingerie. Bivugwa ko umunsi umwe ari kwa muganga yigeze kubwira abaforomo bamusuzumaga ati "Ntushobora gusaza ku buryo utakwambara utuntu twiza".

Ubu bitekerezwa ko umuntu usigaye ari mukuru cyane ku isi ari Emma Morano w'imyaka 116 utuye i Verbena mu Butaliyani. Ikigo cy'ubushakashatsi gicukumbura inkomoko z'abantu kiri i Los Angeles kivuga ko yavutse mu kwezi kwa Cumi na kumwe 1899.