Obama yageze muri Vietnam

Perezida Obama akigera muri Vietnam

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Obama abaye umuperezida wa gatatu wa Amerika usuye Vietnam kuva intambara irangiye

Perezida wa Amerika, Barack Obama, yageze muri Vietnam aho yatangiriye uruzinduko rw'icyumweru ku mugabane wa Aziya.

Abategetsi ba Leta zunze ubumwe za Amerika baravuga ko uru ruzinduko rugamije kunoza umubano ushingiye ku bukungu n'ingabo hagati y'ibihugu byombi byigeze kera kurebana ay'ingwe.

Urwo rugendo kandi ngo rugamije kwerekana impungenge Amerika ifite ku birebana n'ukuntu Vietnam yubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu.

Abanyamakuru baravuga ko leta ya Amerika ishaka gufasha Vietnam n'ibindi bihugu byo mu majyepfo ya Aziya bifitanye n'ikibazo cy'amazi y'inyanja n'Ubushinwa ku buryo ariko nanone itatuma icyo kibazo kirushaho gukomera.

Biranavugwa kandi ko Vietnam ishaka ko Amerika iyivaniraho ibihano yayifatiye byo kutagurisha intwaro nayo.