Hussein Minani uregwa Genocide yitabye urukiko

Kigali
Insiguro y'isanamu,

Hussein Minani ari kumwe n'uwumuburanira ku rukiko ari kumwe n'abamuburanira

Hussein Minani yahoze ari umushoferi wa Paulina Nyiramasuhuko yari minisri muri reta y'abatabazi yitabye urukiko aregwa Genocide.

Minani Hussein wahoze ari umushoferi wa Paulina Nyiramasuhguko wabaye Ministri ku bwa Leta y'abatabazi yagejejewe bwa mbere imbere yumucamanza aregwa uruhare muri jenoside .

Hussein Minani wari umaze imyaka isaga 20 aba mu gihugu cya Tanzania ndetse yaranahabonye ubwenegihugu aregwa ubwicanyi butandukanye bwabereye mu cyahoze ari Komini ya Ngoma .

Benshi mu bamushinja bavuga ko yijanditse mu bikorwa byibasiye abatutsi kuri bariyeri yari yarashinzwe ku irembo rya Nyiramasuhuko gusa we agahakana byose aregwa .

Hussein Minani yagejejwe imbere y'umucamanza saa cyenda z'umugoroba yambaye agapira kanditseho Never Again, gasobanura ko jenocide itazasubira ukundi.

Yagaragaraga nk'udafite igihunga , gusa akaba yanyuzagamo akazunguza umutwe asa n'unyuranya n'imvugo z'umushinjacyaha wamusabiraga gukomeza gufungw a.

Umushinjacyaha yavuze ko Minani yagize uruhare mu bwicanyi butandukanye bwakorewe I Butare hafi y'urugo rwa Paulina Nyiramasuhuko yari abereye umushoferi .

Yasomye urutonde rurerure rw'abantu yagize uruhare rwabo ndetse n'abakobwa yasambanyije ku ngufu abikoreye mu rugo rwa Nyiramasuhuko .

Kuri we ngo ibi byaha birakomeye , iyi ikaba impamvu yanamusabiye gukomeza gufungwa by'agateganyo.

Ubwo yari ahawe ijambo , Minani we yahise yitandukanya n'uwahoze ari Nyirabuja , avuga ko yamenye urupfu rwa Habyariumana ari mu mujyi wa KIGALI ubwo yari amaze kugeza Ministri mu rugo rwe.

Nk'uko bisanzwe imodoka yayitwaye I Nyamirambo aho yari atuye ,kugira ngo azayibone bugufi mu mu gitondo agiye gutwara Ministri.

Ahavuye isanamu, Empics

Insiguro y'isanamu,

Hussein Minani ari kwinjira mu rukiko

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

Bucyeye ngo yatunguwe no gusanga imodoka nta kintu kimwe kiyisigayeho ,byaba ibirahure ,intebe zayo ndetse n'ibindi biba biri mu momodoka .

Aha ni ho umubano we na Nyiramusuhuko watangiye kuba mubi kuko uwahoze ari umukoresha we yamuregaga kuyigurisha ibyuma .

Hussein Minani avuga ko yahise afata icyemezo cyo guhungira I Butare ku ivuko kuko ngo Nyirabiuja yashakaga kumwicisha .

Aha ni na ho yahereye atera utwatsi ibyaha aregwa ko yakoreye kwa Nyiramasuhuko kuko batari bakivuga rumwe .

Na ho abatangabuhamya bavuga ko bamubonye mu bwicanyi , Hussein Minani yavuze ko aba bamuhimbira ibyaha kuko yanze kwifatanya na bo mu byaha bya Genocide bafungiye.

Hussein Minani yafatiwe mu mujyi wa Kigali mu ntangiro z;'uku kwezi , imyirondoro ye ikaba igaragaza amazina atandukanye n'ayo yitwaga mbere.

Inyandiko ze zinzira za Tanzania zerekana ko yitwa Hussein mujanda Abdi Kitumba Minani.

Abajijwe impamvu yahinduye amazina avuga ko yashakaga kubona vuba ibyangombwa byaho kuko yari amaze gushkana n'Umutanzania .

Yahakanye ko atabikoze byo kuyobya uburari ,agashimangira ko kuguma muri Tanzania ariko yifuzaga guhindura ubuzima gusa .