Perezida Mugabe yababariye imfungwa 2000

Perezida Robert Mugabe

Ahavuye isanamu, AP

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yahaye imbabazi imfungwa ibihumbi bibiri muri gahunda yo kugabanya umubare munini w'abari mu magereza ubu asigaye yararengewe.

Imfungwa z'igitsina gabo ziri mu kigero cy'abana hamwe n'imfungwa zose z'igitsina gore - usibye izakatiwe igihano cy'urupfu no gufungwa burundu - zose zarekuwe.

Umukozi wo mu rwego rushinzwe amagereza, Priscilla Mthembo, yasabye abanya Zimbabwe kongera guha amahirwe abo barekuwe bakabafasha mu ngeri zinyuranye kugirango babashe kugira ubuzima bwiza.

Izi mbabazi za Perezida Mugabe kandi ntabwo zireba abakatiwe nyuma yo guhamwa ibyaha byo kwica, guhemukira igihugu, gufata abagore ku ngufu n'ubujura bukoreshejwemo intwaro.