Abatwa biteguye guhindura imibereho mu Rwanda?

Cecile Nyirabahutu Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Cecile Nyirabahutu yahoze aba mw'ishamba none ubu akora imirimo itandukanye yo kwiteza imbere nk'abandi

Imwe mu miryango y'abatwa ihamya ko yifuza guhindura imibereho ikitabira ibikorwa by'iterambere cyakora ngo baracyafite ikibazo cyo kubona igishoro.

Mu karere ka Musanze, abavuye mu ishyamba nyuma y'imyaka myinshi babaho bunyamaswa ngo bamaze kwinjira mu muryango w'abandi Banyarwanda.

Bishimira ko batagihezwa, ngo bamenye akamaro ko kwiga no kugira isuku cyakora ngo ntibabona inguzanyo kubera kutagira imitungo yo gutangaho ingwate.

Urugo rwa Cecile Nyirabahutu ruri ahitwa mu Kinigi munsi gato y'ishyamba ry'ibirunga

Ni umwe mu bo mu Rwanda bita abasigajwe inyuma n'amateka cyangwa se abatwa .

Atuye mu nzu nziza yubakishije amatafari ahiye, ishakaje amabati kandi irimo amashanyarazi.

Image caption Cecile Nyorabahutuahagaze imbere y'inzu yubakiwe na reta

Ni inzu yubakiwe na Leta nyuma yo kubavana mu ishyamba ry'ibirunga aho nk'uyu Nyirabahutu yamaze imyaka 42 yose, akahabyarira abana 10.

Urebye uko abayeho ntiwakwemera nibaba koko yarabayeho nk'uko abivuga, ngo ribara uwariraye.

Muri iri shyamba ngo ubuzima bwari urugamba kandi kubaho byari ukubara ubukeye.

Kwemera kuva muri iri shyamba habaye ah'abagabo, kuko Leta yifuzaga ko bava mu ishyamba ariko bo bumva ko ari iwabo badashobora kuhava.

Nyuma yo gusohoka mu ishyamba, nubwo bavuyemo banga, Nyirabahutu asanga barungutse byinshi.

Uretse isuku bungutse no kubana n'abandi, abavuye mu ishyamba bamwe bashoboye kwinjira mu bikorwa by'iterambere.

Nyirabahutu yize gukora udutafari dukoreshwa nk'inkwi zo guteka dukunze kwitwa briquette .

Gusa umushinga we ntiwateye kabiri kubera kutabona isoko n' imari yo kwagura umushinga ngo umenyakane n'ahatari mu Kinigi atuye .

Ikibazo cyo kugera ku ifaranga ni rusange kuri aba basigajwe inyuma n'amateka .

Image caption Cecile Nyirabahutukw'imbo ry'amazi riri mu rugo rwiwe

Umuryango uhurije hamwe abashigajwe inyuma n'amateka na wo wemera ko iki kibazo cyo kubona inguzanyo gihari.

Cyakora ngo cyabonerwa umuti mu gihe bene ubwite bahindura imyumvire .

Leta y'U Rwanda ivuga ko yiteguye gufasjha aba baturage nk'abandi bose bakennye ariko na bo bakikuramo igitekerezo cy'uko ari abatwa .

Kimwe n'andi moko ubutegetsi buriho buvuga ko butatanga inkunga iyo ari yo yose mu gihe ihawe ihuriro ry'abantiu biyumva nk'abasangiye ubwoko .

Kuri ubu mu gihugu cyose harabarurwa abatwa bagera ku bihumbi 35 ,abagera kuri 65 % ngo bakaba bamaze kwinjira neza mu muryango nyarwanda .