Umurage wa Nelson Mandela watanzwe

Nelson Mandela

Ahavuye isanamu, AFP

Muri Afurika yepfo habaye umuhango uciriritse ku mugaragaro wo guha abantu n'ibigo bimwe ibyo barazwe na nyakwigendera Nelson Mandela wigeze kuyobora icyo gihugu.

Uwahoze ari umushoferi we, bamwe mu bakozi bo mu rugo rwe, n'uwari umunyamabanga we wa hafi, bari mu bagize icyo babona ku murage ufite agaciro ka miliyoni imwe n'ibihumbi 400 wasizwe na Mandela.

Amafaranga abarirwa mu bihumbi mirongo by'amadolari yahawe ibigo by'amashuri na za kaminuza.

Muri ayo mashuri harimo kaminuza ya Fort Hare, aho Mandela yize, ishuri ribanza rya Qunu naryo yizemo.

Abo mu muryango wa Mandela bo bazagabana ibyo yabagenewe mu muhango uzaba mu muhezo.